Home Search Countries Albums

Uzi Gukunda Lyrics


Iby'urukundo rwawe Yesu we
Byananiye kubyumva
Mpora mbisoma nkabyumva babyigisha
Nkabikurikira ariko sinyurwa
Mbyibaza ku manywa nkageza ubwo nsinzira
Nkabibyukana, sindabishyikira ohhhh
Nabuze n'umuhanga wabinsobanurira neza
Babivugaho agace gato gusa nkumva sinyuzwe
Nabuze n'umuhanga wabinsobanurira neza
Babivugaho agace gato gusa nkumva sinyuzwe
Iby'urukundo rwawe biraremereye cyane
Ubwonko bwanjye ubanza butabibasha
Ayiiiiiii, ubwonko bwanjye oya ntibwabibasha

Ni wowe wenyine gusa uzi gukunda
Abandi turagerageza, ehh ni ukugerageza
Ariko wowe Mwami wanjye gukundda urabizi
Yesu weee, urabizi

Bakwambitse ingofero y'ubugome
Ari ryo kamba ry'amahwa ngo rikubere ingata
Maze wikorere umusaraba uribubambweho
Kwikorera ntibyari gushoboka
Ushyira ku bitugu, ushyira nzira uragenda
Ugenda uwugwana, urihangana
Umubiri wawe uhinduka inyama uremera
Bawushinga ureba uramaramaza
Bawukubambaho urabyemera ngo ni ukubera urukundo
Kandi abo wakundaga gutyo, ntibakwemeraga
Iby'urukundo rwawe jye biransiga

Ndagusabye ku rutonde rw'ibikorwa
Bizakorwa tugeze imuhira
Ntihakaburemo umwanya w'ubuhamya
Unganirize iby'urukundo rwawe
Kuko iyo mbitekereje jye biransiga

Ni wowe wenyine gusa uzi gukunda
Abandi turagerageza, ehh ni ukugerageza
Ariko wowe Mwami wanjye gukundda urabizi
Yesu weee, urabizi
Ni wowe wenyine gusa uzi gukunda
Abandi turagerageza, ehh ni ukugerageza
Ariko wowe Mwami wanjye gukundda urabizi
Yesu weee, urabizi

Enjoy Synced Lyrics With Our Mobile App

Download on Google PlayGet it on App Store

WATCH VIDEO

ABOUT THIS SONG


Release Year : 2021


Album : Uzi Gukunda (Single)


Added By : Farida

SEE ALSO

AUTHOR

VEDASTE N. CHRISTIAN

Rwanda

Vedaste N. Christian is a Rwandan gospel musician ...

YOU MAY ALSO LIKE