Imana Irabizi Lyrics
Iyo uwiteha ahishurira yakobo
Yuko yosefa afiri mu rwobo atapfuye
Yari kumukuramo akamuzana murugo
Kandi yari gushima imana avuga ko imugiriye neza
Ariko kuko imana, idatekereza nk’abantu
Yabonye ko kubabara akajya ku kiriyo
Akarira nk’uwapfushije ntacyo bimutwaye
Kuruta uko yosefu aza bakazicwa n’inzaral
Ntarubanza ngufiteho mwami imana
Uko wangenje kose ndabigushimiye
Uzi icyo uzabimaza mu minsi iri imbere
Ndumva nguwe neza mu mutima
Kuko ibyanjye byose imana irabizi
Ndumva nguwe neza mu mutima
Kuko ibyanjye byose imana irabizi
Ibintu byose ntabwo imana izabivuga
Hari ubwo ibona gucecefa ari byo byiza kuri twebwe
Isezerano rikuru riruta ayandi twararihawe
Uwizera agakizwa azatura mu ijuru
Imana ntijya ibeshya irakiranuka
Ikindi ntijya isaza wenda ngo yibagirwe
Ibyo yagambiriye byose izabikora
Ndumva nguwe neza mu mutima
Kuko ibyanjye byose imana irabizi
Ndumva nguwe neza mu mutima
Kuko ibyanjye byose imana irabizi
Ndumva nguwe neza mu mutima
Kuko ibyanjye byose imana irabizi
WATCH VIDEO
ABOUT THIS SONG
Release Year : 2020
Album : Imana Irabizi (Single)
Added By : Farida
SEE ALSO
AUTHOR
YOU MAY ALSO LIKE