Muri Gakondo Lyrics
Nahawe umurimo mu ruzabibu rwa data
ndi umwana ukora iwabo
Niyo mpamvu mpirimbana nkihanganira no kubabazwa
Simfite uwo nsiganya nkora nk’uwikorera
Na za nshuro ijana zavuzwe, zingersho zitinze cyane
Ziza nk’igitonyanga ku rurimi rw’uguye umwuma
kuko zizo ngororano n’ubundi ni impamba y’umugenzi gusa
Ziza nk’igitonyanga ku rurimi rw’uguye umwuma
kuko zizo ngororano n’ubundi ni impamba y’umugenzi gusa
Ibyo Kristo yamfatiye nibyo bihembo byanjye
Ibyongibyo ntibiba ino aha, nzabisanga iwacu muri gakondo
Iyoooo iyo iyo iyo iyo
Iwacu muri gakondo
Sogokuruza Aburahamu
Isaka na Yakobo, Dawidi na Yonatani Yeremiya na Yesaya
Matayo na Mariko Yohana Petero na Pawulo
Bene wacu bose twabuze baradutegereje
Isi ibona twenda gupfa nyamara nitwe turiho
hirya y’iyi ngando na manu hahisheyo umunsi wacu
Ibyo Kristo yamfatiye nibyo bihembo byanjye
Ibyongibyo ntibiba ino aha, nzabisanga iwacu muri gakondo
Iyoooo iyo iyo iyo iyo
Iwacu muri gakondo
Ibyo Kristo yamfatiye nibyo bihembo byanjye
Ibyongibyo ntibiba ino aha, nzabisanga iwacu muri gakondo
Iyoooo iyo iyo iyo iyo
Iwacu muri gakondo
Ohhh ohhh ooooooh
Nta ndwara zibayo
Nta gahinda no gusuhuza umutima
Tuzaba amahoro, iwacu muri gakondo
WATCH VIDEO
ABOUT THIS SONG
Release Year : 2022
Album : Muri Gakondo (Single)
Added By : Farida
SEE ALSO
AUTHOR
YOU MAY ALSO LIKE