Abafite Ikimenyetso Lyrics

[VERSE 1]
Mvugishije umwirongi cyane
Torero mukomere
Icumbi ribaye amayobera
Amapfa afashe intebe
Abahinduye benshi
Mubihe bikomeye
Babitse ubutunzi bwabo
Ahatagera ingese
Abahinduye benshi
Mubihe bikomeye
Babitse ubutunzi bwabo
Ahatagera ingese
[CHORUS]
Kubw’imihigo myinshi mwahize
Ko mutazacogora
Nubwo amashyo yashira mu biraro
Mwizere isezerano
Nubwo banyiri icumbi bavuga
Ngo yaradutaye
Ariko bafite ikimenyetso
Mwizere isezerano
Kubw’imihigo myinshi mwahize
Ko mutazacogora
Nubwo amashyo yashira mu biraro
Mwizere isezerano
Nubwo banyiri icumbi bavuga
Ngo yaradutaye
Ariko bafite ikimenyetso
Mwizere isezerano
[VERSE 2]
Aho ndi ntera ndende
Amatage yaramfashe
Ubu singisura ubutayu
Ngo nduhuke umutima
Ubuzima bw’isi ya none
Buyobowe n’impiya
Abafite ikimenyetso cya
Amaraso ntimuzacogore
Aho ndi ntera ndende
Amatage yaramfashe
Ubu singisura ubutayu
Ngo mbohoke umutima
Ubuzima bw’isi ya none
Buyobowe n’impiya Oh oh
Abafite ikimenyetso cya
Amaraso ntimuzacogore
Intwari zarananiwe
Ubu nahintwarane
Abafite ikimenyetso
Ntimuzacogore
Intwari zarananiwe
Ubu nahintwarane
Abafite ikimenyetso (cya
Amaraso) ntimuzacogore
[CHORUS]
Kubw’imihigo myinshi mwahize
Ko mutazacogora
Nubwo amashyo yashira mu biraro
Mwizere isezerano
Nubwo banyiri icumbi bavuga
Ngo yaradutaye
Ariko bafite ikimenyetso
Mwizere isezerano.
Kubw’imihigo myinshi mwahize
Ko mutazacogora
Nubwo amashyo yashira mu biraro
Mwizere isezerano
Nubwo banyiri icumbi bavuga
Ngo yaradutaye
Ariko bafite ikimenyetso
Mwizere isezerano.
WATCH VIDEO
ABOUT THIS SONG
Release Year : 2020
Album : Abafite Ikimenyetso (Single)
Added By : Florent Joy
SEE ALSO
AUTHOR
YOU MAY ALSO LIKE