Home Search Countries Albums

Kubabarira Ntibivuga Kwibagirwa

KIZITO MIHIGO

Kubabarira Ntibivuga Kwibagirwa Lyrics



[VERSE 1]
25 irashize
Twibuka y’amateka ababaje
Ya genocide yakorewe Abatutsi
Nemezako itaduheranye
 

[CHORUS]
Abacitse ku icumu ntituzima
Nubwo agahinda kacu kadashira
Tukabyazamo ishyaka n’ingoga
Tukanogerwa no gufatanya n’abandi
Kwiyubakira u Rwanda
 
[VERSE 2]
Kubabarira ntibivuga kwibagirwa
Kuko iyo twibagiwe turazima ntibikabe
Kwibuka nicyo kicaro cy’ukuri
Tukaboneraho natwe tukababarira
 
[CHORUS]
Abacitse ku icumu ntituzima
Nubwo agahinda kacu kadashira
Tukabyazamo ishyaka n’ingoga
Tukanogerwa no gufatanya n’abandi
Kwiyubakira u Rwanda
 
[VERSE 3]
Twebwe abarokotse
Nubwo twababajwe
Ntiduhera mumarira yurudaca
Ntitwitwa imbabare ubuziraherezo
Ahubwo dufite umurava
Tukanogerwa no gufatanya n’abandi
Twiyubakirwa u Rwanda

Kubabarira  sukwibagirwa
Nukuba mumahoro y’umutima
Ninko kwemerera roho igasumba umubiri
Maze ukemera kugenda
Ukanogerwa no gufatanya n’abandi
Kwiyubakira u Rwanda
 
[CHORUS]
Abacitse ku icumu ntituzima
Nubwo agahinda kacu kadashira
Tukabyazamo ishyaka n’ingoga
Tukanogerwa no gufatanya n’abandi
Kwiyubakira u Rwanda
 

Enjoy Synced Lyrics With Our Mobile App

Download on Google PlayGet it on App Store

WATCH VIDEO

ABOUT THIS SONG


Release Year : 2019


Album : Kubabarira Ntibivuga Kwibagirwa (Single)


Added By : Florant Joy

SEE ALSO

AUTHOR

KIZITO MIHIGO

Rwanda

Kizito Mihigo is a Rwandan organist and composer, born on Saturday, July 25th, 1981 at Kibeho, a sec ...

YOU MAY ALSO LIKE