Tugire Umutima Wa Kimuntu Lyrics
Uyu mwanya ni uw’ubuzima
Ubuzima turinda umuze
Nyamara ikiremwa muntu kiranga kikananirwa
Kubera ko turi mu isi, duhura n’ibitunaniza
Abavandimwe byananije tubabe hafi tubagoboke
Tugire umutima wa kimuntu bavandimwe
Dufatanye dufate I mugongo abacu
Bashegeshwe n’amateka
Bakomerekejwe nibibazo
Indwara nibyago duhura nabyo
Bavandimwe, ikiremwa muntu nitucyubahe
Abahungabanye nitubegere
Ntitubahe akato, nabo ni abantu
Nabo ni abantu bakwiye icyubahiro
Nabo ni abantu bakwiye agaciro
Nabo ni abantu bakwiye urukukndo
Natwe twifuza twese
Nabo ni abantu bakwiye urukukndo
Natwe twifuza twese
Amateka mabi yu Rwanda
Yateye banshi guhungabana
Abyongerera n’ubukana, ku bari babisangaywe
Indwara nyinshi zidakira
Ziraza zikatuzonga
Nazo zikaba intandaro
Y’ibibazo byo guhungabana
Ababyeyi nabavandimwe bacu barwaye
Nibagane abaganga babyo, barahari, babafashe
Imigenzo myiza tubagirira iherekezwe no kwivuza
Imigenzo myiza tubagirira iherekezwe no kwivuza
Tugire umutima wa kimuntu bavandimwe
Dufatanye dufate I mugongo abacu
Bashegeshwe n’amateka
Bakomerekejwe nibibazo
Indwara nibyago duhura nabyo
Bavandimwe, ikiremwa muntu nitucyubahe
Abahungabanye nitubegere
Ntitubahe akato, nabo ni abantu
Nabo ni abantu bakwiye icyubahiro
Nabo ni abantu bakwiye agaciro
Nabo ni abantu bakwiye urukukndo
Natwe twifuza twese
Nabo ni abantu bakwiye urukukndo
Natwe twifuza twese
WATCH VIDEO
ABOUT THIS SONG
Release Year : 2019
Album : Tugire Umutima Wa kimuntu (Single)
Added By : Farida
SEE ALSO
AUTHOR
KIZITO MIHIGO
Rwanda
Kizito Mihigo is a Rwandan organist and composer, born on Saturday, July 25th, 1981 at Kibeho, a sec ...
YOU MAY ALSO LIKE