Uzabe intwari Lyrics
Nd’igikanu cy’imbogo umusore w’igituza
Gihanitse ibyuma rutegesha rwa Kamanzi
Ndinkoya y’amashyenga ( ngaho yee……)
[CHORUS]
Mwana wanjye uzabe intwari
Ndagukunda kandi nkunda u RWANDA
Niyo mpamvu ngiye kurugutura
Uzarubere intwari uzabe ingenzi
Uzabe ingenzi wunganire IMANZI
Uzabe ingenzi wuse ikivi cy’IMENA
Mwana wanjye uzabe intwari
Ndagukunda kandi nkunda u RWANDA
Niyo mpamvu ngiye kurugutura
Uzarubere intwari uzabe ingenzi
Uzabe ingenzi wunganire IMANZI
Uzabe ingenzi wuse ikivi cy’IMENA
[VERSE 1]
Kibondo ngiyi impano iruta izindi
Igihugu cyacu Imana yaduhaye
Tutayibisabye tutanabihisemo
Twavutse dusanga turi abanyarwanda
Dusigasire uwo murange mwiza
Twahawe niyaduhanze idukunze
Ikatwifuriza ineza ikaturaga umunezero
Mwana wanjye saro ryanjye
Ntuzabogore ayo mata y’urwererane
Mu nkongoro y’i bwami
Umwami uruta abandi yaduterekeye k’uruhimbi
Ese naturara ngeze hehe
Iyi mpano irenze kuririmba
Kuwo turucyesha ariwe muhanzi
Umuhanzi mukuru ni Manaa
[CHORUS]
Mwana wanjye uzabe intwari
Ndagukunda kandi nkunda u RWANDA
Niyo mpamvu ngiye kurugutura
Uzarubere intwari uzabe ingenzi
Uzabe ingenzi wunganire IMANZI
Uzabe ingenzi wuse ikivi cy’IMENA
[VERSE 2]
Mwana wanjye aho uzajya uba uri hose
Ujye wibuka ko nawe uhamagariwe kuba intwari
Ubutwari twese buratureba
Ntibikiri ibya abayobozi b’igihugu bonyine
Cyangwa ingabo zicyirinda
Nawe muganga ba intwari uvura abantu
Mwarimu nawe urere uzirikana cyane
Ko ari wowe mushumba w’intwari zurwejo
Niba uri umuhanzi w’indirimbo
Bizakubere inzira y’ubutwari
Nimba uri umukinnyi w’umupira
Bizakubere inzira y’ubutwari
Wowe mworozi nawe muhinzi
Bizakubere inzira y’ubutwari
Wowe usudira nawe mukanishi
Bizakubere inzira y’ubutwari
Padiri Furere n’umubikira
Bizakubere inzira y’ubutwari
Pasitoro profete na shehe
Bizakubere inzira y’ubutwari
Wowe ushinzwe isuku nisukura
Bizakubere inzira y’ubutwari
Wowe utwara abantu m’umuhanda
Bizakubere inzira y’ubutwari
[CHORUS]
Mwana wanjye uzabe intwari
Ndagukunda kandi nkunda u RWANDA
Niyo mpamvu ngiye kurugutura
Uzarubere intwari uzabe ingenzi
Uzabe ingenzi wunganire IMANZI
Uzabe ingenzi wuse ikivi cy’IMENA
Mwana wanjye uzabe intwari
Ndagukunda kandi nkunda u RWANDA
Niyo mpamvu ngiye kurugutura
Uzarubere intwari uzabe ingenzi
Uzabe ingenzi wunganire IMANZI
Uzabe ingenzi wuse ikivi cy’IMENA
Mwana wanjye uzabe intwari
Ndagukunda kandi nkunda u RWANDA
Niyo mpamvu ngiye kurugutura
Uzarubere intwari uzabe ingenzi
Uzabe ingenzi wunganire IMANZI
Uzabe ingenzi wuse ikivi cy’IMENA
WATCH VIDEO
ABOUT THIS SONG
Release Year : 2019
Album : Uzabe intwari (Single)
Added By : Florent Joy
SEE ALSO
AUTHOR
KIZITO MIHIGO
Rwanda
Kizito Mihigo is a Rwandan organist and composer, born on Saturday, July 25th, 1981 at Kibeho, a sec ...
YOU MAY ALSO LIKE