Home Search Countries Albums

Amahoro Y'Imana

KIZITO MIHIGO

Amahoro Y'Imana Lyrics

Singiza Imana munyarwanda, singiza !
Yamamaze kuko yatwiyeretse
Ikaduherekeza muri uru rugendo rutagatifu
Makumyabiri n'itanu twitoza kongera kubana
Mu mahoro no mu buvandimwe dukesha ab'ijuru

Singizwa mubyeyi wacu
Singizwa Wowe wahaye u Rwanda ubumwe
N'ibyo twakoze ni Wowe wabidushoboje Nyagasani
Singizwa mubyeyi w'impuhwe n'imbabazi
Tukwigiraho kubabarira no kwiyunga nyabyo
Nta mahoro twagira, nta butabera bushoboka
Tutari kumwe nawe mana y'Ukuri

Kiriziya umuryango wawe
Yamamaza ubuvandimwe mu bantu
Yimakaza urukundo n'ineza by'uhoraho
N'iyi myaka ishize Kiriziya yakoze uwo murimo wayo
Mu bwiyoroshye n'umutuzo dukesha ab'ijuru

Singizwa mubyeyi wacu
Singizwa Wowe wahaye u Rwanda ubumwe
N'ibyo twakoze ni Wowe wabidushoboje Nyagasani
Singizwa mubyeyi w'impuhwe n'imbabazi
Tukwigiraho kubabarira no kwiyunga nyabyo
Nta mahoro twagira, nta butabera bushoboka
Tutari kumwe nawe mana y'Ukuri
Nta mahoro twagira, nta butabera bushoboka
Tutari kumwe nawe mana y'Ukuri

Amahoro mwese bana b'Imana mbifurije amahoro
Aho muri hose mbifurije Amahoro n'Ubwiyunge
Wiyunge n'Imana nyuma yo kwiyunga n'abo mubana
Wibuke kandi no kwiyunga nawe ubwawe

Kristu bumwe bwacu twiyoborere
Komeza utubere umwunzi
Natwe tube umwe rwose nk'uko wabivuze
Nk'uko uri umwe na Data
Amahoro mwese bana b'Imana mbifurije amahoro
Aho muri hose mbifurije Amahoro n'Ubwiyunge
Wiyunge n'Imana nyuma yo kwiyunga n'abo mubana
Wibuke kandi no kwiyunga nawe ubwawe

Nzaharanira iteka kuba umuhamya w'amahoro y'Imana
Ntange ubutumwa hose ko Nyagasani
Ariwe mahoro yanjye
Amahoro mwese bana b'Imana mbifurije amahoro
Aho muri hose mbifurije Amahoro n'Ubwiyunge
Wiyunge n'Imana nyuma yo kwiyunga n'abo mubana
Wibuke kandi no kwiyunga nawe ubwawe

Nzataramira Imana nyishimire ibyo mfite izampa n'ibisigaye
Yandokoye byinshi byica umubiri, irokora na roho yanjye
Amahoro mwese bana b'Imana mbifurije amahoro
Aho muri hose mbifurije Amahoro n'Ubwiyunge
Wiyunge n'Imana nyuma yo kwiyunga n'abo mubana
Wibuke kandi no kwiyunga nawe ubwawe

Na Nyina wa Jambo wadusuye akatuburira
Tumwizeze rwose ko noneho ubutumwa twabwumvise
Amahoro mwese bana b'Imana mbifurije amahoro
Aho muri hose mbifurije Amahoro n'Ubwiyunge
Wiyunge n'Imana nyuma yo kwiyunga n'abo mubana
Wibuke kandi no kwiyunga nawe ubwawe
Amahoro mwese bana b'Imana mbifurije amahoro
Aho muri hose mbifurije Amahoro n'Ubwiyunge
Wiyunge n'Imana nyuma yo kwiyunga n'abo mubana
Wibuke kandi no kwiyunga nawe ubwawe
Wiyunge n'Imana nyuma yo kwiyunga n'abo mubana
Wibuke kandi no kwiyunga nawe ubwawe

Enjoy Synced Lyrics With Our Mobile App

Download on Google PlayGet it on App Store

WATCH VIDEO

ABOUT THIS SONG

Release Year : 2019

Album : Amahoro Y'Imana (Single)

Added By : Farida

SEE ALSO

AUTHOR

KIZITO MIHIGO

Rwanda

Kizito Mihigo is a Rwandan organist and composer, born on Saturday, July 25th, 1981 at Kibeho, a sec ...

YOU MAY ALSO LIKE