Home Search Countries Albums

Gikundiro Lyrics


Bavuga yuko abeza babyiruka mu myaka yose
Nyamara wowe hogoza n’ubu ntabwo uragahinyuka
Bituma nkurata nyamibwa y’igikundiro
Bituma nkurata nyamibwa y’igikundiro

Wakunze ukuza ineza wenda ibyiza bihabye cyane
Ukomatanya Ingabire zigukundisha isi n’ijuru
Bituma nkurata nyamibwa y’igikundiro
Bituma nkurata nyamibwa y’igikundiro

Nagusanze mu birori maze mbona userutse neza
Nkunda utwambitse umunega maze ubwuzu bukadusanga
Bituma nkurata nyamibwa y’igikundiro
Bituma nkurata nyamibwa y’igikundiro

Genda wambare ikamba ukunde ukeshe bagenzi bawe
Wihakanye umuryano komeza ukunde kutwibuka
Bituma nkurata nyamibwa y’igikundiro
Bituma nkurata nyamibwa y’igikundiro

Sanganwa ishema ryinshi mu masabukuru yose
Utwibutse urugwiro rw’ibihe twabanye byose
Bituma nkurata nyamibwa y’igikundiro
Bituma nkurata nyamibwa y’igikundiro

Enjoy Synced Lyrics With Our Mobile App

Download on Google PlayGet it on App Store

WATCH VIDEO

ABOUT THIS SONG


Release Year : 2020


Album : Gikundiro (Single)


Added By : Florent Joy

SEE ALSO

AUTHOR

NKURUNZIZA FRANçOIS

Rwanda

...

YOU MAY ALSO LIKE