Gikundiro Lyrics
Bavuga yuko abeza babyiruka mu myaka yose
Nyamara wowe hogoza n’ubu ntabwo uragahinyuka
Bituma nkurata nyamibwa y’igikundiro
Bituma nkurata nyamibwa y’igikundiro
Wakunze ukuza ineza wenda ibyiza bihabye cyane
Ukomatanya Ingabire zigukundisha isi n’ijuru
Bituma nkurata nyamibwa y’igikundiro
Bituma nkurata nyamibwa y’igikundiro
Nagusanze mu birori maze mbona userutse neza
Nkunda utwambitse umunega maze ubwuzu bukadusanga
Bituma nkurata nyamibwa y’igikundiro
Bituma nkurata nyamibwa y’igikundiro
Genda wambare ikamba ukunde ukeshe bagenzi bawe
Wihakanye umuryano komeza ukunde kutwibuka
Bituma nkurata nyamibwa y’igikundiro
Bituma nkurata nyamibwa y’igikundiro
Sanganwa ishema ryinshi mu masabukuru yose
Utwibutse urugwiro rw’ibihe twabanye byose
Bituma nkurata nyamibwa y’igikundiro
Bituma nkurata nyamibwa y’igikundiro
WATCH VIDEO
ABOUT THIS SONG
Release Year : 2020
Album : Gikundiro (Single)
Added By : Florent Joy
SEE ALSO
AUTHOR
YOU MAY ALSO LIKE