Home Search Countries Albums

Tuza Waremewe

TUMAINI

Tuza Waremewe Lyrics


Mutima wanjye mutima wanjye
Tuza waremewe
Mutima wanjye mutima wanjye
Tuza waremewe

Wavuze ko utazansiga njyenyine ngo ntazandavura
Mu isayo y’agahinda gasaze wamfashe ukuboko
Wankenyeje umwitero wawe wandaze amahoro
Mutima wanjye tuza waremewe
Wavuze ko utazansiga njyenyine ngo ntazandavura
Mu isayo y’agahinda gasaze wamfashe ukuboko
Wankenyeje umwitero wawe wandaze amahoro
Mutima wanjye mutima wanjye tuza waremewe

(Mutima wanjye)
Mutima wanjye mutima wanjye tuza waremewe
(Icara utuze kuko waremewe)
Mutima wanjye mutima wanjye tuza waremewe

Nabonye ineza imanuka byukuri ntazi aho iturutse
Ni Yesu w’i Nazareti wangaragarije ineza ye
Anyiyegamiza mugituza ambera amagambo ahumuriza
Mwana wanjye sinzaguta sinzaguheba sinzakureka
Cya gihango twagiranye sinzakireka sinzakireka
Narahiye indahiro ikomeye ikomeye

(Ndi Uwiteka Imana yawe ntakizaguhangara
Ndi Uwiteka Imana yawe nkubereye maso
Ndi Uwiteka Imana yawe ntakizaguhangara
Ndi Uwiteka Imana yawe nkubereye maso)

Mubikari byawe hahora Ibyiza nukuri sinzahava
Amagambo yose y’ukuri niho nayumviye
(Mutima wanjye tuza subira mugitereko
Mutima wanjye tuza subira mugitereko
Mutima wanjye tuza subira mugitereko)
Mutima wanjye mutima wanjye
Mutima wanjye, Tuza waremewe
Mutima wanjye mutima wanjye
Tuza waremewe urarinzwe
Mutima wanjye mutima wanjye
Tuza waremewe)

Enjoy Synced Lyrics With Our Mobile App

Download on Google PlayGet it on App Store

WATCH VIDEO

ABOUT THIS SONG


Release Year : 2020


Album : Tuza Waremewe (Single)


Added By : Florent Joy

SEE ALSO

AUTHOR

TUMAINI

Rwanda

Tumaini is a musician from Rwandan. ...

YOU MAY ALSO LIKE