Munyana Lyrics
Taliki nk’iyi
Umunsi nk’uyu
Munyana we
Uti ndagiye
Nsanze uwo nkunda
Ndagiye yemwe
Nzagaruka nzajya mbasura
Uti si ukubanga
nkeneye urwanjye
Nzumvira za mpanuro
Bya bitwenge twasangiye
Bizambera urwibutso
Erega ntimubabazwe n’intambwe
Dore ndakuze hari hageze
Yewe mama nujya unkumbura
Bya biganiro bizakubere igihozo
Munyana wee udusigiye irungu
Uti si ukubanga
nkeneye urwanjye
Nzumvira za mpanuro
Bya bitwenge twasangiye
Bizambera urwibutso
Kana ka mama
Urugo ruhire
Ngaho uzatunge
Utunganirwe
Ntukabure amata
Ku ruhimbi
Munyana genda
Uzahirirwe
Uti si ukubanga
nkeneye urwanjye
Nzumvira za mpanuro
Bya bitwenge twasangiye
Bizambera urwibutso
WATCH VIDEO
ABOUT THIS SONG
Release Year : 2024
Album : (Single)
Copyright : © 2024 IdA Records
Added By : Farida
SEE ALSO
AUTHOR
RITA ANGE KAGAJU
Rwanda
Rita Ange Kagaju is a recording artist from Rwanda. She is signed under IDA Records. She did a very ...
YOU MAY ALSO LIKE