Icyo Dupfana Lyrics
Njye nashakishije umuti w'ibibazo tubona muri ubu buzima
Nibazaga umuti wadukiza amakimbirane n'inzangano
Nkibaza umuti watuma dutuza tugaturana
Tugaturana dutuje dusangira ibyo dutunze tugahumeka amahoro
Tugaturana dutuje dusangira ibyo dutunze tugahumeka amahoro
(Tukaririmba amahoro
Tugasakaza amahoro, tugatura mumahoro tugahumeka amahoro
Tukaririmba amahoro, tugasakaza amahoro
Tugatura mumahoro tugahumeka amahoro)
Njye nakomeje gushaka uwo muti wakuraho ishyari tugatuza
Ukaduhumura amaso tukabona icyo dupfana ko kiruta icyo dupfa
Ukaduhumura amaso tukabona icyo dupfana ko kiruta icyo dupfa
Uwo muti ndawubonye muze munyweho mwese uwo muti ni urukundo
Twakwimitse urukundo, tukimura amacakubiri mumitima
Twakwimitse urukundo tukimura amacakubiri mumitima mazeeee
(Tukaririmba amahoro, tugasakaza amahoro
Tugatura mumahoro tugahumeka amahoro
Tukaririmba amahoro, tugasakaza amahoro
Tugatura mumahoro tugahumeka amahoro)
Kuki intambara zakomeza kwiyongera, ni kuki ivangura
Ryahabwa intebe, ishyari n'ubugome, ni kuki byacumbikirwa
Ni kuki abantu, bakomeza kuzira uko basa, ukazira ubwoko bwawe
Kandi utarabuhisemo, ukazira aho wavutse kandi utarahatoye
Twarebye icyo dupfana mubyukuri ko kiruta icyo dupfa
Twarebye icyo dupfana, mu by'ukuri ko kiruta icyo dupfa
Africa yose, turashaka amahoro, turashaka amahoro
Amahoro amahoro, turashaka amahoro
Amahoro ku isi yose, turashaka, amahoro, duhagarike
Ibitekerezo by'ubwicanyi, turashaka amahoro
Oh uo u oh uo oh oh Turashaka amahoro
Turashaka amahoro amahoro, turashaka amahoro
Oh oh amahoro oh yeah, turashaka amahoro, oh oh oh
Amahoro iwacu, turashaka amahoro
WATCH VIDEO
ABOUT THIS SONG
Release Year : 2020
Album : Icyo Dupfana (Single)
Added By : Farida
SEE ALSO
AUTHOR
MANI MARTIN
Rwanda
Mani Martin is a singer, songwriter, performing & recording artist based in Kigali - Rwand ...
YOU MAY ALSO LIKE