Twanze Gutoberwa Amateka Lyrics
Rwanda mubyeyi wanjye, reka nkwihoreze
Ndetse nicyo wambyariye, nicyo wandereye
None ubwo maze gukura ngatora agateke
Ubwo naciye akenge reka ngukorere
Nkoreshe ibyiza wampaye maze nkwihoreze
Nkoreshe ibyiza wampaye maze nkwihoreze
Imyaka ibaye uruhererekane twibuka
Twibuka jenoside yakorewe abatutsi
Nyamara hariho benshi bakomeje gupfobya ayo mateka
Bagatinyuka kuyajora bakayatokoza uko bishakiye
Twanze gutoberwa amateka, twanze kuba insina ngufi
Twanze kugana aho tutazi nk'aho tutazi iyo tuva
Umuntu utema imizi y'igiti aba agamije kwica imbuto zacyo
Umuntu upfobya amateka aba agamije kwica ejo hazaza
Niba dufite icyerekezo cy'umunezero
Niba dushaka amahoro mu rwatubyaye
Jenoside niyitwe jenoside tubuze abandi kuyishakira utubyiniriro
Jenoside yakorewe abatutsi niwo musaraba w'uru Rwanda
Bavandimwe banyarwanda nidushyire hamwe
Dushyigikire ukuri gusa, twiheshe agaciro
Amateka yacu yose ameza n'amabi
Tuyarinde abashinyaguzi bagamije gusenya
Urukundo rw'igihugu nyarwo rutume tukirinda
Urukundo rw'igihugu nyarwo rutume tukirinda
Kera nkiri muto ngifite ababyeyi
Bambwiraga ko urumuri ngo rubonesha
Nanjye ubwo nkabikiriza nti : "Ibyo ntawe utabizi"
Ubungubu iyo ntekereje nzanga ntabyo nari nzi
Iyo ntaza kuba mu mwijima sinari kubona urumuri
Sinsingiza umwijima, sinshima ibibi byawo
Ahubwo ndawusobanura nkavuga ko ariwo utuma menya ibyiza by'urumuri
Sintaka umusataba ubwawo jyewe ndivugira izuka wangejejeho
Sinkunda urupfu ubwarwo kuko nta cyiza rugira
Ahubwo rutubera nk'umuryango tukinjira mu buzima buhoraho
Imyaka ibaye uruhererekane twibuka
Twibuka jenoside yakorewe abatutsi
Nyamara hariho benshi bakomeje gupfobya ayo mateka
Bagatinyuka kuyajora bakayatokoza uko bishakiye
Twanze gutoberwa amateka, twanze kuba insina ngufi
Twanze kugana aho tutazi nk'aho tutazi iyo tuva
Umuntu utema imizi y'igiti aba agamije kwica imbuto zacyo
Umuntu upfobya amateka aba agamije kwica ejo hazaza
Niba dufite icyerekezo cy'umunezero
Niba dushaka amahoro mu rwatubyaye
Jenoside niyitwe jenoside tubuze abandi kuyishakira utubyiniriro
Jenoside yakorewe abatutsi niwo musaraba w'uru Rwanda
WATCH VIDEO
ABOUT THIS SONG
Release Year : 2019
Album : Twanze Gutoberwa Amateka (Single)
Added By : Farida
SEE ALSO
AUTHOR
KIZITO MIHIGO
Rwanda
Kizito Mihigo is a Rwandan organist and composer, born on Saturday, July 25th, 1981 at Kibeho, a sec ...
YOU MAY ALSO LIKE