Nzaririmbira Nyagasani Lyrics
Nzaririmbira nyagasani indirimbo nshya
Kuko yakoze ibitangaza byinshi
Nzamurata mwamamaze
Nimuririmbire kandi mucurangire nyagasani
Mumurate, mumushime
Mumusenge mumukenze
Mumuratire abatamuzi
Twizihizwe no kumutura ibitambo
Mu gihe cy’amage nzamuramya
Mu gihe cy’amahoro nzamukuza
Nzamuririmbira nkomeje
Nshyize amajwi hejuru
Nimuririmbire kandi mucurangire nyagasani
Mumurate, mumushime
Mumusenge mumukunze
Mumuratire abatamuzi
Twizihizwe no kumutura ibitambo
N’ubwo urukundo rwayoyotse
Abafite urwango bakaganza
Nzajya ndirimba uwaturemye
Soko y’urukundo
Nimuririmbire kandi mucurangire nyagasani
Mumurate, mumushime
Mumusenge mumukunze
Mumuratire abatamuzi
Twizihizwe no kumutura ibitambo
Nzaririmbira nyagasani indirimbo nshya
Kuko yakoze ibitangaza byinshi
Nzamurata mwamamaze
WATCH VIDEO
ABOUT THIS SONG
Release Year : 2021
Album : Nzaririmbira Nyagasani (Single)
Added By : Farida
SEE ALSO
AUTHOR
KIZITO MIHIGO
Rwanda
Kizito Mihigo is a Rwandan organist and composer, born on Saturday, July 25th, 1981 at Kibeho, a sec ...
YOU MAY ALSO LIKE