N'ubwo Ikibi Gifite Imbaraga Lyrics
N’ubwo ikibi gifite imbaraga
N’ubwo isi ya none ikunda ikibi
Ikakimika
Ikakigira umuco wayo
Sinashobora kwibagirwa
Amasezerano twagiranye
Ubwo nari nitaruye ibi byose biturangaza
Bikaduha andi matwara
Bigatuma umubisha avuga
Ati :’ngaha aho babogamiye
Nzahabatemera mbagushe ntibabimenya
Karame mwungeri mwiza
Karame muyobozi mwiza
Karame!
Karame soko y’ibyiza
Karame mubyeyi udukikiye!
Nahera hehe ngira nti
“Nkwimye amatwi”
Nahera hehe ngira nti
“Nkwimye amatwi”
Ko ari wowe untunze kugeza magingo aya
Ko ari wowe untunze kugeza magingo aya
WATCH VIDEO
ABOUT THIS SONG
Release Year : 2020
Album : N'ubwo Ikibi Gifite Imbaraga
Copyright : © Kizito Mihigo & Kizito Muhigo for Peace Foundation
Added By : Farida
SEE ALSO
AUTHOR
KIZITO MIHIGO
Rwanda
Kizito Mihigo is a Rwandan organist and composer, born on Saturday, July 25th, 1981 at Kibeho, a sec ...
YOU MAY ALSO LIKE