Ni Wowe Ndangamiye Nyagasani Lyrics
Ni Wowe mpanze amaso, ni Wowe ndangamiye Nyagasani
Undutira inshuti undutira byose
Umbereye umubyeyi ntagereranwa
Ngaho nawe nyibutsa ko udatererana abakwisunze bakwizeye
Nyagasani banguka
Banguka urebe ibitunaniza
Banguka ukize ibitudindiza utwemerere
Tukwihere roho zacu zikwegere
Ni Wowe mpanze amaso, ni Wowe ndangamiye Nyagasani
Undutira inshuti undutira byose
Umbereye umubyeyi ntagereranwa
Ngaho nawe nyibutsa ko udatererana abakwisunze bakwizeye
Nyagasani, jya utwibuka, wibuke ko tugira intege nke
Wibuke ko ari Wowe twagira muri iyi si itagira
Amahoro itagira Urukundo
Ni Wowe mpanze amaso, ni Wowe ndangamiye Nyagasani
Undutira inshuti undutira byose
Umbereye umubyeyi ntagereranwa
Ngaho nawe nyibutsa ko udatererana abakwisunze bakwizeye
Nyagasani hindura imitima y'abayobye
Bakugane bakugarukire Mana nzima
Bakwiture Wowe wabagabiye byose
Ni Wowe mpanze amaso, ni Wowe ndangamiye Nyagasani
Undutira inshuti undutira byose
Umbereye umubyeyi ntagereranwa
Ngaho nawe nyibutsa ko udatererana abakwisunze bakwizeye
Nyagasani humuriza imitima yahabye
Yemere igire imbaraga mu Kwizera
Mu Kwemera, muri Wowe, mu Rukundo
Ni Wowe mpanze amaso, ni Wowe ndangamiye Nyagasani
undutira inshuti undutira byose
umbereye umubyeyi ntagereranwa
ngaho naWe nyibutsa ko udatererana abakwisunze bakwizeye
WATCH VIDEO
ABOUT THIS SONG
Release Year : 2019
Album : Ni Wowe Ndangamiye Nyagasani (Single)
Added By : Farida
SEE ALSO
AUTHOR
KIZITO MIHIGO
Rwanda
Kizito Mihigo is a Rwandan organist and composer, born on Saturday, July 25th, 1981 at Kibeho, a sec ...
YOU MAY ALSO LIKE