Home Search Countries Albums

Inuma Lyrics


Inuma y'urukundo n'amahoro mu bantu
Inuma yo gusaba imbabazi no kuzitanga
Inuma y'Ubushake bwo kwiyunga
Iyo numa niyo nziza niyo dukeneye

Inuma y'umutuzo n'ubutabera
Inuma y'ubuhanga n'ubushishozi
Inuma y'umurava mu murimo udutunze
Iyo numa niyo nziza niyo dukeneye
Wa numa we ngwino

Wa numa we ngwino twibanire
Wa numa we ngwino mu kirere cy'u Rwanda
Wa numa we ngwino duhamye ukwemera
Wa numa we ngwino uduherekeze

Ibaba ryayo rya mbere risa n'amaraso
Ibaba ryayo rya kabiri ni nk'amazi
Umutwe wayo usa n'umukororombya
Iyo numa n'iyo nziza niyo twe twimitse
Iguruka iririmba ubudahemuka
Iguruka ibyuna kubaho no kubana
Intero yayo n'iy'ubutagoma
Iyo numa niyo nziza niyo twe twimitse

Wa numa we ngwino twibanire
Wa numa we ngwino mu kirere cy'u Rwanda
Wa numa we ngwino duhamye ukwemera
Wa numa we ngwino uduherekeze

Mu nzira y'Urukundo igana Imana
Mu nema y'umutuzo igana amahoro
Mu ngabire yo kwicisha bugufi by'ingenzi
Iyo numa niho ikunda gukora icyari
Yisasira imigenzo y'ubudatenguha
Ikiyorosa isengesho ry'ibisingizo
Igoboka abahanzi batakigira inganzo
Iyo numa niyo nziza niyo dukeneye

Wa numa we ngwino twibanire
Wa numa we ngwino mu kirere cy'u Rwanda
Wa numa we ngwino duhamye ukwemera
Wa numa we ngwino uduherekeze

Hariho abayikunda batazi ko ariyo
Bamara kuyitahura bakemera
Bagasingiza Imana umutware wa Roho
Iyo numa niyo nziza niyo twe twimitse
Bavuga indimi zose mu bihugu ibihumbi
Batanga ubuhamya bashize amanga
Bavugisha ukuri kutagira ikizinga
Iyo numa niyo nziza niyo twe twimitse

Wa numa we ngwino twibanire
Wa numa we ngwino mu kirere cy'u Rwanda
Wa numa we ngwino duhamye ukwemera
Wa numa we ngwino uduherekeze

Hahirwa umuntu urota kumera nk'inuma
Akifuza kuguruka atanga amahoro
Hahirwa umuntu utuye mu cyari cy'urukundo
Iyo numa niyo nziza niyo dukeneye
Jye nzaririmba iteka imbabazi mu bantu
Jye nzaririmba iteka impuhwe z'iyaduhanze
Yarangiza ikamanuka ikaza kudupfira
Iyo numa niyo nziza niyo jye nimitse

Wa numa we ngwino twibanire
Wa numa we ngwino mu kirere cy'u Rwanda
Wa numa we ngwino duhamye ukwemera
Wa numa we ngwino uduherekeze
Wa numa we ngwino twibanire
Wa numa we ngwino mu kirere cy'u Rwanda
Wa numa we ngwino duhamye ukwemera
Wa numa we ngwino uduherekeze
Wa numa we ngwino twibanire
Wa numa we ngwino mu kirere cy'u Rwanda
Wa numa we ngwino duhamye ukwemera
Wa numa we ngwino uduherekeze

Enjoy Synced Lyrics With Our Mobile App

Download on Google PlayGet it on App Store

WATCH VIDEO

ABOUT THIS SONG


Release Year : 2019


Album : Inuma (Single)


Added By : Farida

SEE ALSO

AUTHOR

KIZITO MIHIGO

Rwanda

Kizito Mihigo is a Rwandan organist and composer, born on Saturday, July 25th, 1981 at Kibeho, a sec ...

YOU MAY ALSO LIKE