Ibisubizo By'ubuzima Lyrics

Amasezerano nagiranye n’imana yanjye
N’aho twahuriye mu buzima
Ni byo bimpa ibisubizo ku bibazo byinshi
Nibaza kuri iyi si ya none
Ni byo bimpa umwimerere w’ubuzima
Ni byo nkesha izi mbaraga zo kugutsinda wa si we !
Wa si we ! winbera ikigirwamana !
Wa si we, mva imbere naragutahuye!
Wihishemo umubisha unshaka, jyewe umwana w’imana!
Niyatse ibyishimo bidutanya n’umukiro
Amaraha niyo ngoro ya sekibi
Niho hihishe ingeso mbi zitubuza ijuru
Kandi ari ryo munezero w’abantu
Ijuru ni naryo twahamagariwe
Ni ubugingo uwaturemye atwifuriza hafi ye
Wa si we ! winbera ikigirwamana !
Wa si we, mva imbere naragutahuye!
Wihishemo umubisha unshaka, jyewe umwana w’imana!
Benshi Baba ku isi nta mahoro bifitemo
Kuko bibagiwe uwabaremye
N’icyo yabatumye muri iyi si idatunganye
Nta mahoro twagira tutiyizi
Ntabwo twatekana tutumva umuremyi
Ntabwo wagira amahoro udafite imana, ni impamo!
Wa si we ! winbera ikigirwamana !
Wa si we, mva imbere naragutahuye!
Wihishemo umubisha unshaka, jyewe umwana w’imana!
WATCH VIDEO
ABOUT THIS SONG
Release Year : 2020
Album : Ibisubizo By'ubuzima
Copyright : © Kizito Mihigo
Added By : Farida
SEE ALSO
AUTHOR
KIZITO MIHIGO
Rwanda
Kizito Mihigo is a Rwandan organist and composer, born on Saturday, July 25th, 1981 at Kibeho, a sec ...
YOU MAY ALSO LIKE