Yesu Ndagukunda (Gakondo Style) Lyrics

Yesu ndagukunda cyane ndakwihaye
Nzinutsw’ukw’ibyaha byanjye binezeza
Mucunguzi wanjye yesu nyir’ubuntu bgose
Ntabgo nigeze ngukund’uko ngukund’ubu
Ngukunze nkwitur’uko wankunze kera
Unyigur’i Gologota ntakwiriye
Ngukundiy’amahwa wanyambariye mu mutwe
Ntabgo nigeze ngukund’uko ngukund’ubu
(Eeeeeeh....)
Nzahora ngukunda Yes’iteka ryose
Ngihumeka njye ndirimb’ishimwe ryawe
Ningera mu rupfu nabwo nzagushima ntya nti
Ntabgo nigeze ngukund’uko ngukund’ubu
Ni ngera mu rugo rwa So, Mwami Yesu
Nzajya mpaguhamiriz’ iteka ryose
Nkwikubis’imbere, nzagusingiza cyane, nti
Ntabgo nigeze ngukund’uko ngukund’ubu.
WATCH VIDEO
ABOUT THIS SONG
Release Year : 2020
Album : Yesu Ndagukunda (Gakondo Style) (Single)
Added By : Afrika Lyrics
SEE ALSO
AUTHOR
JOSH ISHIMWE
Rwanda
Josh Ishimwe born Ishimwe Joshua is a Rwanda musician, Gospel singer and songwriter. ...
YOU MAY ALSO LIKE