Yezu Wanjye Lyrics
Yezu Wanjye
Nzahora nkuririmbira
Mpanike amjwi, ncinye n'akadiho
Nsimbuke nce umugara
Abagabo bivuge
Ababyeyi bavuze impundu
Ni wowe buzima bwanjye
Ni wowe mahoro yanjye
Ndagusaba ubwenge
Ndetse n'ubushishozi
Mubyo nkora byose
Ni wowe niragije
Tabara abababaye
N'abari mu kaga
Bagusange Bose
Ubahaze amahoro yawe
Nsimbuke nce umugara
Abagabo bivuge
Ababyeyi bavuze impundu
Ni wowe buzima bwanjye
Ni wowe mahoro yanjye
Yezu Mwami mwiza
Mwami w'amahoro
Reba intama zawe
Zije zigusanga
Ngutuye ababyiruka
Ubarinde ibibaziga
Mubutoya bwabo
Bahore bakunogeye
Uri umushumba mwiza
Mwungeri umenya intama
Ngume nkugane wowe Mwami wanjye
Ganza Mwami wanjye
Singizwa vugwa ibigwi
Ababyeyi bavuze impundu
Niwowe buzima bwanjye
Niwowe mahoro yanjye
Ngutuye abababaye
Bakeka Ko utabareba
Bibutse ko utabahana
Intege ziyongere
Ngutuye ababyeyi
Kuko nawe wabyawe
Ubongera imbaraga
Bahore bakurerera
Yezu Udukunda
Uduhe ingabire zawe
Mwami w'ishema tuze tugusanga
Ngwino utwigarurire
Ngwino uduhe ubuzima
Duhore tugana aho Uri
Niwowe buzima bwanjye
Niwowe mahoro yanjye
Niwowe buzima bwanjye
Niwowe mahoro yanjye
WATCH VIDEO
ABOUT THIS SONG
Release Year : 2021
Album : Yezu Wanjye (Single)
Added By : Farida
SEE ALSO
AUTHOR
JOSH ISHIMWE
Rwanda
Josh Ishimwe born Ishimwe Joshua is a Rwanda musician, Gospel singer and songwriter. ...
YOU MAY ALSO LIKE