Home Search Countries Albums

Rusengo Lyrics


Nteruye nsimbagiza rusengo
Nteruye nsimbagiza rusengo ooo
Ngo nsanganye ibisabo n’inkongoro
Imisambi irahiga, murukerera
Ikondera ritsikimba ndumva ikobe rikangura twese
Ngo amata y’impamba ahabwe muhorakeye
Amata y’impamba ahabwe muhorakeye

Ibicuba n’ibisabo ni bimuhabwe
Ngwino ubisanganye ubisegure bisendere
Hamagara inshuti zawe zizigusanganize zigutwaze

Inkongoro n’ibyansi ni bimuhabwe
Amata azahore ku ruhimbi uzimanire abagusanga niwo muco wacu
Nzanye imitavu ngo irutambe nyina zivumera
Ngaba abashumba b’abashakamba
Ngabo bazanye inkuyo n’inkoni
Ngaba abashumba b’abashakamba
Bavuge amahamba n’amazina yazo ooo

Ngizo impundu z’ababyeyi ziguherekeze
Abavunyi bajeee
Baje bose ngo baguhoze
Abavunyi bajeee
Baje ni basaza bawe
Abavunyi bajeee

Enjoy Synced Lyrics With Our Mobile App

Download on Google PlayGet it on App Store

WATCH VIDEO

ABOUT THIS SONG


Release Year : 2020


Album : Rusengo (Single)


Added By : Farida

SEE ALSO

AUTHOR

ANGEL NA PAMELLA

Rwanda

Angel Na Pamela is a Rwanda music and made of two female singers Ndayishimiye Angel  and Bamure ...

YOU MAY ALSO LIKE