Home Search Countries Albums

Umutini Lyrics


Umunsi umwe Yesu yari mu rugendo
Yari ananiwe cyane afite inzara n’inyota
Arebye hirya kure abona umutini
Wasago n’aho uriho imbuto maze arishima

Yegera cya giti afite amatsiko
Yo gusoroma kuri za mbuto asangire n’abe
Ariko akigezeho aburaho imbuto na mba
Maze agira agahinda kenshi arakivuma

Ese wowe Yesu akurebeye kure
Ntiwaba nawe ufite ishusho yo kwera?
Isuzume none Yesu nakugeraho
Azakuboneho imbuto ntuzavumwe
Ese njyewe Yesu andebye akiri kure
Sinaba nanjye mfite ishusho yo kwera?
Twisuzume twese Yesu natugeraho
Azatuboneho imbuto ntituzavumwe

Iminsi turimoo ni iminsi ya nyuma
Kandi uko yahanuwe niko imeza bavandimwe
Abantu benshi bavuga ko bakunda imana
Ariko imibereho yabo ni ikinyuranyo

Igihe ni gito Yesu akagaruka
Imirimo irangiye aje gusarura iyi si
Ese nagera aho uri azasanga witeguye ?
Utange imimuriko myiza ntuzatugurwe

Ese wowe Yesu akurebeye kure
Ntiwaba nawe ufite ishusho yo kwera?
Isuzume none Yesu nakugeraho
Azakuboneho imbuto ntuzavumwe
Ese njyewe Yesu andebye akiri kure
Sinaba nanjye mfite ishusho yo kwera?
Twisuzume twese Yesu natugeraho
Azatuboneho imbuto ntituzavumwe
Ese njyewe Yesu andebye akiri kure
Sinaba nanjye mfite ishusho yo kwera?
Twisuzume twese Yesu natugeraho
Azatuboneho imbuto ntituzavumwe
Azatuboneho imbuto ntituzavumwe

Enjoy Synced Lyrics With Our Mobile App

Download on Google PlayGet it on App Store

WATCH VIDEO

ABOUT THIS SONG


Release Year : 2020


Album : Umutini


Added By : Farida

SEE ALSO

AUTHOR

SANYU

Tanzania

...

YOU MAY ALSO LIKE