Umwali Wacu Aragiye Lyrics

Baterambabazi ni muze mwese
Rugero rw’inyamibwa baramujyanye weeee
Aragiye umukobwa mwiza nzirakurutwa uduteye irungu weeh
Umwari wacu aragiyeee
Aragiye umukobwa mwiza muberabirori urabeho neza weeeh
Indendere umenye ubwenge nabw’ubwana ubusige iwangu weeh
Umwari wacu aragiyeee
Nukumbura uzadutumeho, nitugukumbura twa tuzaza weeh iyeehee
Aragiye aragiye aragiye aragiye
Umutoni wa twese umwari mwiza wacu wee
Igendere neza maama
Banyogosenge, banyoko wanyu banyokorome baguhaye umugisha weeeh
Ngabonziza nimuze mwese, rugero rw’intore mutambe inganji weeeh
Umwari wacu aragiyeee
Mbese mukundwa, nyir’urukundo uzamukunde bimunyure rubabere maa iyeeeh
Aragiye aragiye aragiye aragiye
Umutoni wa twese umwari mwiza wacu wee
Igendere neza maama
Umwari wacu aragiyeee
Aragiye mutangampundu, muterekamata mususurutsaruhimbi
Inyamibwa yacu wee, igendereee
WATCH VIDEO
ABOUT THIS SONG
Release Year : 2025
Album : (Single)
Added By : Farida
SEE ALSO
AUTHOR
MASSAMBA INTORE
Rwanda
Massamba Intore is a Musicien, Songwriter "Founder of Gakondo Group". He is an expert &am ...
YOU MAY ALSO LIKE