Kamonyi Nziza Lyrics

Impeta nziza hambaye
Ni ku ijuru rya kamonyi
Imfura nziza n’inka z’indatwa niho ziba
Abana beza n’abababyaye niho baba
Hari n’utundi ntavuze turyohera utujunditse
N’uzaharara niryo zimano tuzaguha
Ndahiye umwami ko nuhataha utazahava
Narose ibyiza by’u Rwanda nkora ku nanga y’indoha
Ndayicuranga, ndayikubanga ndahanika
Maze ibisiza birirangira biti kamonyi
Kamonyi nziza nkumbuye
Murwa w’abami nsingiza
Iyoo mparaye n’iyo mparose nink’ijuru
Ndahiye umwami ko nta murenge wasa naho
Genda kamonyi
Genda kamonyi, Uri nziza
Genda kamonyi
Genda kamonyi, Uri nziza
WATCH VIDEO
ABOUT THIS SONG
Release Year : 2022
Album : Kamonyi Nziza (Single)
Added By : Florent Joy
SEE ALSO
AUTHOR
MASSAMBA INTORE
Rwanda
Massamba Intore is a Musicien, Songwriter "Founder of Gakondo Group". He is an expert &am ...
YOU MAY ALSO LIKE