Izuba Ryawe Lyrics

Nzazibura imigezi mu mpinga z'imisozi
N'amsôko mu bikombe hagati
Ubutayu bwawe nzabuhindura ibidendezi
By'amazi atembe hakurya
N'igihugu cyumye nzagihindura amasôko
Ngarure ubuzima mu bantu banjye
Umwijima uzabudikira abandi ehee
Bishoboka ko bazaba batareba imbere yabo
Ariko wowe nzakumurikishiriza mu maso hanjye
Ntabwo uzigera uyoba
Ariko wowe nzakumurikishiriza mu maso hanjye
Ntabwo uzigera uyoba
Izuba ryawe ntirizigera rizima kd
Ukwezi kwawe nako ntikuzahagarara kumurika
Kuko nitwa Ndiho iyo nsezeranye ndasohohoza
Humura mwana wanjye humura
Ngufunguriye amarembo y'imigisha yawe
Nguharuriye inzira inzira zawe
Wibagirwe imibabaro wagiriye mu butayu
Mwana wanjye kanani ni iyawe
Wibagirwe imibabaro wagiriye mu butayu
Mwana wanjye kanani ni iyawe
Ngufunguriye amarembo y'imigisha yawe
Nguharuriye inzira inzira zawe
Wibagirwe imibabaro wagiriye mu butayu
Mwana wanjye kanani ni iyawe
Wibagirwe imibabaro wagiriye mu butayu
Mwana wanjye kanani ni iyawe
Twohozee mu bihe bibi by'uruzerero
Ntabuturo twari dufite muriwe
Imitima yacu yari yaciriweho iteka
Umwanzi aziko anesheje
Nyamara Imana yo yari ifite ibanga iryo banga
Ryari ku mutima wayo
Yahishe satani ibyo gucungurwa kwacu irabirinda irabisohoza
Tubona ubuturo twituriye muri Yesu
Turakomeye turashinganye
Tubona ubuturo twituriye muri Yesu
Turakomeye turashinganye
Izuba ryawe ntirizigera rizima kd
Ukwezi kwawe nako ntikuzahagarara kumurika
Kuko nitwa Ndiho iyo nsezeranye ndasohohoza
Humura mwana wanjye humura
Ngufunguriye amarembo y'imigisha yawe
Nguharuriye inzira inzira zawe
Wibagirwe imibabaro wagiriye mu butayu
Mwana wanjye kanani ni iyawe
Wibagirwe imibabaro wagiriye mu butayu
Mwana wanjye kanani ni iyawe
Ngufunguriye amarembo y'imigisha yawe
Nguharuriye inzira inzira zawe
Wibagirwe imibabaro wagiriye mu butayu
Mwana wanjye kanani ni iyawe
Wibagirwe imibabaro wagiriye mu butayu
Mwana wanjye kanani ni iyawe
WATCH VIDEO
ABOUT THIS SONG
Release Year : 2023
Album : Izuba Ryawe (Single)
Added By : Farida
SEE ALSO
AUTHOR
YOU MAY ALSO LIKE