Marebe Cover Lyrics
Marebe atembaho amaribori
Naramubonye agorora ikimero
Akebutse andetse ndoye icyo kibibi
Cyamubimbuye mu buranga
Kikamurangiza mu gituza
Kikamutembera mu mukondo
Numva inkongi indemyemo ikome
Ikibatsi kimpana mu gihumbi
Ni igicumbi gicuna ituze
Ni igicaniro cyurukundo
Yarugukwizaho rukakotsa
Ntunakaguke ngo urwikure
Ukarwitegeza rugatwika
Uko umuririmba ugashya ururimbi
Uko umuririmba ugashya ururimbi
Ijoro rikimuka ukimurata
Uwankiranura nibihinda
Akampa umwanya wo kumuhimba
Namuhera bugihumura
Umunsi ukira nkimuhugiyeho
Naramubonye avuna umurimbo
Andabutwe atngira akaririmbo
Nsanze ari ihogoza ndatuza
Nkomeza kumva uwo muhogo atunze
Uko nakarangamye ibyo byiza
Nsuma wese mugwa mu byano
Nzanze ari ijuru ryumwezi
Nanjye mpimbiraho uwo mwato
Niko kumwita umwangakurutwa
Nsubiye mwita marebe yera
Nsubiye mwita marebe yera
Kdi atembaho amaribori
Ni umutako wurutanisha
Ni ubutijima bwurukundo
Ni urukenyerero rwinkindi
Nkunda inkesha ze zumukwira
Ni uruhimbiro rwabahanga
Niba uhutiyeho agashungo
Utazi inganzo irera amakombe
Ntumukandireho utamwica
WATCH VIDEO
ABOUT THIS SONG
Release Year : 2020
Album : Marebe Cover (Single)
Added By : Florent Joy
SEE ALSO
AUTHOR
YOU MAY ALSO LIKE