Mama Lyrics
Maama wambyaye
Maama nkesha imico myiza
Ukora ngo nishime, ngo nezerwe
Ushakashaka hose ngo mbeho neza
Mama wambyaye
Nakugereranya nande,nakunganya nkande
Wowe wemeye kuba babiri uri umwe
Undata hose ngo bamenye uri igitego mu
Babyeyi uri imena mu bishongore
Uri indatwa itaratwa n’uwo yakoreye gusa
Kuko imbabazi zawe zigaragara hose aho
Ugeze hose mama wambyaye
Mama wambyaye
Mama nkesha imico myiza ukora ngo nishime
Ngo nezerwe ushaka shaka hose ngo mbeho neza
Mama wambyaye
Maman warandeze umpa urukundo rwiza udutoza gukundana
Uko turi babiri ntanumwe uvanguye!!
Nkwijeje ikintu kimwe ko ntazakwibagirwa aho
Naba ndi hose kuko wambereye byose nta nahatoya usize
Niyo mpamvu ngira nti
Uri ikirenga wee
Cyambu cy’imana disi
Rugero rw’aheza maman
Njye nzakurwanira ishyaka
Mu bazakurwanya shenge
Giti nashibutseho
Ntacyo uzaba mpari
Mama wambyaye
Maama nkesha imico myiza
Ukora ngo nishime ngo nezerwe
Ushaka shaka hose ngo mbeho neza
Mama wambyaye
WATCH VIDEO
ABOUT THIS SONG
Release Year : 2021
Album : Mama (Single)
Added By : Farida
SEE ALSO
AUTHOR
YOU MAY ALSO LIKE