Inteko Ya Sogokuru Lyrics

Bamwe bagize bati
Udasingiza Ijuru
Ntaryo azabona Imana y'i Rwanda ntimubona
Dore nanjye ngize nti
Mu bihugu amagana
Ntakizaruta u Rwanda inteko ya Sogokuru
Ubu uwarwo ararira ntabura umuhoza
Umubano ukaba impamvu yo kugana i Mugisha
Tera intambwe ujya imbere
Soko y'amahoro
Nanjye nzakugwa inyuma ntuzongera gushavura
Uko izuba rirasa
Rikazana umucyo
Abawe twese twambariye kugukorera
N'ubwo wanyuze ahabi
Ukamburwa ishema
Abawe twese twambariye kugukorera
Mu ibanga rikuru dukorera hamwe
Gutsinda ni ihame
Ni ko ejo hanyongorera
Uru rwanda ni ukuri ni ishema ry'abato
Rwahetse abakuru
Gihanga aje yabihamya
N'ubwo iki gihe duhora imbere
Ntitwirare twumve ko ari yo ntangiriro
Dukesha ijuru, ndashima ibigwi
By'izo ntwali zanze kuba intwaramugayo
Banze kuba ibigwari
Bemera kwitwa indwanyi
Ngo ubwo nzaza nzabe iwacu kwa sogokuru
Nanjye sinkabe icyasha
Nzakugwa inyuma Rwanda
Nzaba uwawe umpekere n'abo nzakuraga
Uko izuba rirasa
Rikazana umucyo
Abawe twese twambariye kugukorera
N'ubwo wanyuze ahabi
Ukamburwa ishema
Abawe twese twambariye kugukorera
Mu ibanga rikuru dukorera hamwe
Gutsinda ni ihame
Ni ko ejo hanyongorera
Uru rwanda ni ukuri ni ishema ry'abato
Rwahetse abakuru
Gihanga aje yabihamya
WATCH VIDEO
ABOUT THIS SONG
Release Year : 2021
Album : Inteko Ya Sogokuru (Single)
Added By : Florent Joy
SEE ALSO
AUTHOR
YOU MAY ALSO LIKE