Home Search Countries Albums

Uwacu Lyrics


Uwomunsi yazindutse icyarubika
Yinyakura cyane yikoza irya nino
Izuba rirenga akereye urugendo
Ukwezi gucanye aguwe nagahinda
Ijoro rigiye adukoranya twese
Namarira atemba araterura bwangu
Ati” ubuzima bagenzi nurugendo
Kandi umutima urambwira kugenda
Ngiyeguhaha munsabire mwese
Nimpirwa nkaronka nzagaruka mbasure
Uwacu, eh uwacu
Uwacun urakumbuwe cyane

Rutemikirere yayuriyenkejo
Yogoga amajoro namashyushyu menshi
Ibwotamasimbi ahikab aundi munsi
Imebehero nubuzima bushyashya
Ntibyatuma yibafirwa urukundo rwiwabo
Genga ahora asenga amusabira ntasiba
Kwahorana ubuhizi akunda ahirwe
Inkoranyambaga sorohejebyinshi
Amaze yimyaka urukumbuzi rumuzonze
Atwandikira atubyira ibyokwa ngovuzimiringa
Uwacu, eh uwacu
Uwacun urakumbuwe cyane

At” amahoro ya dusangiye isano
Narashitse ndaronka ariko sintuza
Ubuzima bwino ntibusa nkubwiyo
Harabo buhira harabo bururira
Urukumbuzi rwo nirwinshi cyo nimutahe
Ntitwibagirwa iwacu mumiryango
Kubateza imbere bituraje ishinga
Turaho inkoko yiwabo ishonda umukara
Amahanga arahanda mbabwire
Abagifite urwanda mukore kwibanga
Uwacu, eh uwacu
Uwacun urakumbuwe cyane

Inkuru nziza yogeye iwacu
Ngo warakotanye cyane ukwizw’ imidende
Muruhando rwamahanga ugitwara gitore
Abo wasize tukwambariye impumbya
Dutegereje kukwakira nishimwe ryinshi
Igotaramo iwacu ngo gitahe
Imena gitera itashye gitwari
Tuganure ibyacu no kubyo wahashye
Nanjye kagakobwa wihebeye cyera
Uzanzanire iyumuringa sinkubure ukundi
Uwacu, eh uwacu
Uwacun urakumbuwe cyane
Arihe uwacun he uwacu
Uwacun urakumbuwe cyane
Arihe uwacun he uwacu
Uwacun urakumbuwe cyane

Enjoy Synced Lyrics With Our Mobile App

Download on Google PlayGet it on App Store

WATCH VIDEO

ABOUT THIS SONG


Release Year : 2020


Album : Uwacu (Single)


Added By : Farida

SEE ALSO

AUTHOR

CLARISSE KARASIRA

Rwanda

Clarisse Karasira (born in 1997) is a social preaching artist and singer, a poet, a children ...

YOU MAY ALSO LIKE