Twapfaga Iki Lyrics
Uhmm eehh
Uhmm uuhhmm uhmm
[VERSE 1]
Kakayuzi ko murubibi kateranije Data na So
Nabimenyeye mubisakuzo nza no gusanga ari impamo
Gusa ihitazwa n’utuntu duto tukototera n’ibigari
Inzika igasaba imitima urwango n’inzigo mbegaa
[CHORUS]
Twapfaga ki Eeh byamaze iki
Kutajyiminsi byasize iki
Ntacyo dupfa iby’isi n’ubusa
Eeehh twapfaga iki
Twapfaga ki Eeh byamaze iki
Kutajyiminsi byasize iki
Ntacyo dupfa iby’isi n’ubusa
Eeehh twapfaga iki
[VERSE 2]
Turangana ngo duhanganiye intebe z’ibyubahiro
Turebana ayingwe ngo ntitubayeho
murwego rumwe bimaze iki
Eehh ntiduca inka nakarurutega
Turajwe inshinga no guhemuka
Ishyari inzangano ubugome biradushegeshe
Iiherezo ryubu buzima harya ubundi bimara iki
Ikincengura ngashonga nuko byose tubisiga
[CHORUS]
Twapfaga ki Eeh byamaze iki
Kutajyiminsi byasize iki
Ntacyo dupfa iby’isi n’ubusa
Eeehh twapfaga iki
Twapfaga ki Eeh byamaze iki
Kutajyiminsi byasize iki
Ntacyo dupfa iby’isi n’ubusa
Eeehh twapfaga iki
Uuhm uhm uhm uhm
Eeehh eehhh ehh eehh
[VERSE 3]
Ikiruta dusase inzobe
Dusesengure umuzi w’inzigo
Ibyo kurenzaho tukinumira
Harya ubundi duhima nde
Imitima ihoborane
Eeehh twongere twizihirane
Ibiduhuza bijye mbere
Ibidutanya byimwe intebe
[CHORUS]
Twapfaga iki Eeh byamaze iki
Kutajyiminsi byasize iki
Ntacyo dupfa iby’isi n’ubusa
Eeehh twapfaga iki
Twapfaga iki Eeh byamaze iki
Kutajyiminsi byasize iki
Ntacyo dupfa iby’isi n’ubusa
Eeehh twapfaga iki
Ntacyo dupfa iby’isi n’ubusa
Eeehh twapfaga iki
WATCH VIDEO
ABOUT THIS SONG
Release Year : 2019
Album : Twapfaga Iki (Single)
Added By : Florent Joy
SEE ALSO
AUTHOR
CLARISSE KARASIRA
Rwanda
Clarisse Karasira (born in 1997) is a social preaching artist and singer, a poet, a children ...
YOU MAY ALSO LIKE