Home Search Countries Albums

Gira Neza Lyrics


Uhmm oh ohh
Cyo gira nezaa ahhh
 
[VERSE 1]
Yaririmba iyi ndirimbo ndayikunda
Ukora neza aragahurwe impundu
 Wa mugani se bitunaniza iki
Kwariyo ya ya duhora duhuza
 
[CHORUS]
Uzagire neza wigendere
Iby’isi n’ibanga ritaziguye (ayiiya)
Uzagire neza wigendere
Ineza izagusanga imbere
 
[VERSE 2]
Yavuze ijambo rimpama k’umutima
Ngo ukiriho urahore ukiranuka
Ntugakurikize imigambi y’ababi
Ntukanicarane n’abakobanyi
 

[CHORUS]
Uzagire neza wigendere
Iby’isi n’ibanga ritaziguye (ayiiya)
Uzagire neza wigendere
Ineza izagusanga imbere
 
[VERSE 3]
Yanyigishije kubana mumahoro
Kwanga ishyari inzangano n’ubugome
Yansabye guhorana ubwangamugayo
Kutenderana no kutanduranya
 

[CHORUS]
Uzagire neza wigendere
Iby’isi n’ibanga ritaziguye (ayiiya)
Uzagire neza wigendere
Ineza izagusanga imbere
 
[VERSE 4]
Yansigiye umurage w’ubutwari
Ukunda gukora ngo niteze imbere
Nakuze nanga kuzaba igitebwe
Ngo nzasige umuryango uzira amacyemwa
 

[CHORUS]
Uzagire neza wigendere
Iby’isi n’ibanga ritaziguye (ayiiya)
Uzagire neza wigendere
Ineza izagusanga imbere 
 
[VERSE 5]
Sindibagirwa urukundo yantoje
Kwicishabugufi no gufasha indushyi
Iyaba twaragwaga n’ubupfura
Maze ubumuntu bukabona intebe
 

[CHORUS]
Uzagire neza wigendere
Iby’isi n’ibanga ritaziguye (ayiiya)
Uzagire neza wigendere
Ineza izagusanga imbere

(Gira neza ma)
Cyo gira neza wigendere
 (Icyoo gira neza utuze)
Cyo gira neza wigendere
(Kandi dore ubamba ibyisi..)
Ubamba ibyisi ntakurura
 

Enjoy Synced Lyrics With Our Mobile App

Download on Google PlayGet it on App Store

WATCH VIDEO

ABOUT THIS SONG


Release Year : 2019


Album : Gira Neza (Single)


Added By : Florant Joy

SEE ALSO

AUTHOR

CLARISSE KARASIRA

Rwanda

Clarisse Karasira (born in 1997) is a social preaching artist and singer, a poet, a children ...

YOU MAY ALSO LIKE