Home Search Countries Albums

Urungano Lyrics

Nongere mbarore urungano
Uwampigaga ubutwari twaratabaranye
Uwandushaga intabwe nkamwisunga
None ndaharambizo mumbarire
Iyeeh y’amasimbi twareranywe
Iyeeh y’amasonga twisungaga
Mba mvuze ikirari ndara ndangaguzwa
Na mbere y’akabando nishingikirijeho
Na mbere y’urwego naragenze ndabona
Sindabona aba banganira rungano
Iyooh mura…

Mubambarize, iyee mubanshakire
Mubanzanire Nongere mbarore urungano
Mbabwire uko urukumbuzi rwancegeshe
Nkabura uko ncengera
Nongere mbarore urungano
Nongere mbarore urungano

Abo twabyirukanye hirya iyo mu isisiro
Abo twiganye abanza tukaminuzanya
Abo twahuganye muri rwinshii rwiy’isi
Muntahirize abakobw..
Mumpoberere Data mutuyenda
Uzonzwe n’urukumbuzi rw’umuryango
Imangagwabigwi twavuganye amacumu
Imbuto n’ibirezi twizihiranywe
Mbahaye iz’intashyo mukomere ku Rwanda
Ariko se muba hehe?

Mubambarize, iyee mubanshakire
Mubanzanire Nongere mbarore urungano
Mbabwire uko urukumbuzi rwancegeshe
Nkabura uko ncengera
Nongere mbarore urungano
Nongere mbarore urungano
(Bugesera bwiza ndamutse masenge)
Nongere mbarore urungano
Nongere mbarore urungano
(Bugesera bwiza…)
Nongere mbarore urungano
(Gicumbi navugiye amacumu)
Nongere mbarore urungano
(Mbe juru rya Kamanyi Ese uraho)
Nongere mbarore urungano
(Mwe abanyarwanda bibera amahanga)
Nongere mbarore urungano
Nongere mbarore urungano

Mubambarize, iyee mubanshakire
Mubanzanire Nongere mbarore urungano
Mbabwire uko urukumbuzi rwancegeshe
Nkabura uko ncengera
Nongere mbarore urungano
Nongere mbarore urungano

Enjoy Synced Lyrics With Our Mobile App

Download on Google PlayGet it on App Store

WATCH VIDEO

ABOUT THIS SONG


Release Year : 2020


Album : Urungano (Single)


Added By : Florent Joy

SEE ALSO

AUTHOR

CLARISSE KARASIRA

Rwanda

Clarisse Karasira (born in 1997) is a social preaching artist and singer, a poet, a children ...

YOU MAY ALSO LIKE