Urukerereza Lyrics
[VERSE 1 : Clarisse Karasira]
Mu isi igoye mu minsi ya none
Aho urukundo ubumuntu bicyendera
Ishyari inzangano n’ubugome bifite intebe
Urambere uwo nisunga uhm
[Mani Martin]
Mu isi igoye mu minsi ya none
Ntaw’unezezwa n’umugisha wundi
No kujya mbere shenge biragoye
Hariho byinshi biduca intege
Disii urambere uwo nisunga
[PRE-CHORUS]
Yeeleleleeeh
Kubaho nukubana nyabusa ngira nkugire eeh
Umbere imfura njye nkwirahira nishimire ko ubaho
[CHORUS: Mani Martin]
Iby’isi n’akamaramaza (uuhm urukerereza)
Cyo mbera igitangaza (yewe rukerereza)
Watuma mbaho tseka (urukerereza)
Mbere urukerereza aaaah (urukerereza bagenzi)
[Clarisse Karasira]
Shenge nakamaramaza (rukerereza)
Cyo mbera igitangaza (rukerereza)
Watuma mbaho tseka (urukerereza)
Mbere urukerereza aaaah (urukerereza bagenzi)
[VERSE 2: Clarisse Karasira]
Mbera inshuti nziza unyibagize amaruhe y’isi
Nkwigireho ibyiza ninjya nkureba nibonere ijuru kw’isi
Akamalayika aaah k’urukerereza uuhhm
[Mani Martin]
Mbere inshuti nziza
unyugamishe amahindu umuvumba n’ibihinda
menye ko hanz’aha habayo n’abeza
nyurwe n’umutima wawee unyuzuze umudendezo
[PRE-CHORUS]
Yeeleleleeeh
Kubaho nukubana nyabusa ngira nkugire eeh
Umbere imfura njye nkwirahira nishimire ko ubaho
[CHORUS: Mani Martin]
Iby’isi n’akamaramaza (uuhm urukerereza)
Cyo mbera igitangaza (yewe rukerereza)
Watuma mbaho tseka (urukerereza)
Mbere urukerereza aaaah (urukerereza bagenzi)
[Clarisse Karasira]
Shenge nakamaramaza (rukerereza)
Cyo mbera igitangaza (rukerereza)
Watuma mbaho tseka (urukerereza)
Mbere urukerereza aaaah (urukerereza bagenzi)
WATCH VIDEO
ABOUT THIS SONG
Release Year : 2020
Album : Urukerereza (Single)
Added By : Florent Joy
SEE ALSO
AUTHOR
CLARISSE KARASIRA
Rwanda
Clarisse Karasira (born in 1997) is a social preaching artist and singer, a poet, a children ...
YOU MAY ALSO LIKE