Accueil Recherche Pays Albums

Rwambyaye Lyrics


Yewe rwambyaye eeh
Yewe rwambyaye uhm

Yewe rwiza rwiza rwiza rwema
Rwema rwema Rwanda rw’abanyarwanda
Yewe rwambyaye yeeh
Yewe rwambyaye eeh
Yewe rwambyaye uhm
Yewe rwambyaye eeh
Yewe rwambyaye uhm

Yewe ngobyi nziza ngobyi iduhetse (yewe rwambyaye)
Ngobyi iduhetse itubereye twese (yewe rwambyaye)
Yewe ab’iwacu iwabo w’abantu  (yewe rwambyaye)
Iwabo w’abantu beza b’Imana  (yewe rwambyaye)
Aho Imana yirirwa igatura (yewe rwambyaye)
Ikahatura hagahora ituze (yewe rwambyaye)

Yewe rwiza rwiza rwiza rwema
Rwema rwema Rwanda rwabanyarwanda
Yewe rwambyaye yeeh

Iwabo w’umuhuganuruzi ruganizi (yewe rwambyaye)
Hahora imbyeyi zihimbaje (yewe rwambyaye)
Aho batuye boza urugori (yewe rwambyaye)
Bazir’ubworo baba abakungu (yewe rwambyaye)
Amahanga yaza kubyumva (yewe rwambyaye)
Yanze kubyumva azaza arebe (yewe rwambyaye)
Yewe rwiza rwiza rwiza rwema
Rwema rwema Rwanda rwabanyarwanda
Yewe rwambyaye yeeh

Hazira ironda n’amacakubiri (yewe rwambyaye)
Ayo maco yinda ntakaharangwe (yewe rwambyaye)
Hazira amahano hahora amahoro (yewe rwambyaye)
Hahora amahumbezi n’ituze (yewe rwambyaye)
Hazira icyago n’icyuho nuna (yewe rwambyaye)
Harangwa Ubuntu buntu b’umuntu (yewe rwambyaye)
Ubumuntu n’urukundo wee (yewe rwambyaye)
Nibyo nkwifuzaho karambe (yewe rwambyaye)

Yewe rwiza rwiza rwiza rwema
Rwema rwema Rwanda rwabanyarwanda
Yewe rwambyaye yeeh

Abawe dufatane urunana (yewe rwambyaye)
Urwo runana rw’abadatana (yewe rwambyaye)
Ibidutanya bitatane (yewe rwambyaye)
Iby’uburyarya biragatanga (yewe rwambyaye)
Maze urukundo rusakare (yewe rwambyaye)
Uwo murumba uduhe gutunga (yewe rwambyaye)
Maze dutuze dusabane (yewe rwambyaye)
Dutekane tubandanye (yewe rwambyaye)

Yewe rwiza rwiza rwiza rwema
Rwema rwema Rwanda rwabanyarwanda
Yewe rwambyaye yeeh

Yewe rwiza rwiza rwiza rwema
Rwema rwema Rwanda rwabanyarwanda
Yewe rwambyaye yeeh

Enjoy Synced Lyrics With Our Mobile App

Download on Google PlayGet it on App Store

WATCH VIDEO

ABOUT THIS SONG


Release Year : 2021


Album : Rwambyaye (Single)


Added By : Florent Joy

SEE ALSO

AUTHOR

CLARISSE KARASIRA

Rwanda

Clarisse Karasira (née en 1997) est une artiste et chanteuse de prédication sociale, u ...

YOU MAY ALSO LIKE