Home Search Countries Albums

Kwanda Lyrics


Kurukundwa mwana wampaye u kwanda
Kirezi cyiza cyeza umutima wose
Wize ibyiza mana ihebuje imana
Kibondo cyanjye uryo ngukunda ruhebuje izindi

Kuva wagera mubuzima bwacu
Bwabaye bushya butaba umunezero
Twamenye urukundo ruhebuje urundi
Rwimizi ishora kure ikeza umugisha
Kukubona ukura utambatamba muri mbuga
Niryo rumuri rutanga rusutsurutsa umuryango
Ntamugisha twasabijuru
Uruta wowe kibondo we

Kurukundwa mwana wampaye u kwanda
Kirezi cyiza cyeza umutima wose
Wize ibyiza mana ihebuje imana
Kibondo cyanjye uryo ngukunda ruhebuje izindi
Kwanda yeeh kwanda
Kwanda (mana wampaye kwanda)

Wowe waduhesheje kwitwa ababyeyi
Izina risumba ayandi mubuzima
Wowe nzozi za nyogukuru na sogokuruza
Kana kazama ubuvivi nabuzukuruza

Kibondo nta magambo yasobanura urukundo tugufitiye
Tuzakuba hafi muri byose nyagasani agukuze mumababye
Kunda umugisha amahoro umunezero nicyubahiro
Igikundiro nigitinyiro biguhoreho
Kurama no kwanda bibe kubizima bwawe uzarambane
Ibigwi bitarimo ibitwenzi wagure umuryango
Kandi uzabintwari kibondo turagukunda

Kurukundwa mwana wampaye u kwanda
Kirezi cyiza cyeza umutima wose
Wize ibyiza mana ihebuje imana
Kibondo cyanjye uryo ngukunda ruhebuje izindi
Kurukundwa mwana wampaye u kwanda
Kirezi cyiza cyeza umutima wose
Wize ibyiza mana ihebuje imana
Kibondo cyanjye uryo ngukunda ruhebuje izindi

Kwanda yeeh kwanda kwanda (mana wampaye kwanda)
Kwanda yeeh kwanda kwanda (mana wampaye kwanda)

Enjoy Synced Lyrics With Our Mobile App

Download on Google PlayGet it on App Store

WATCH VIDEO

ABOUT THIS SONG


Release Year : 2023


Album : Kwanda (Single)


Added By : Diane

SEE ALSO

AUTHOR

CLARISSE KARASIRA

Rwanda

Clarisse Karasira (born in 1997) is a social preaching artist and singer, a poet, a children ...

YOU MAY ALSO LIKE