Mbega Urukundo Rw'Imana Yacu Lyrics

Mbega urukundo rw’Imana yacu
Nta warondora uko rungana
Rusumba ukwezi rusumba izuba
Kandi ikuzimu rugerayo
Rwatumye Yesu aza mu isi yacu
Ngo indushyi aturuhure,
Na cya kirara cy’inzererezi
Rwatumye se acyakira
Mbese urukundo rw’Imana yacu
Rwagereranywa n’iki ?
Mu ijuru n’isi baruririmbe
Kugeza iteka ryose
Ingoma zose zo mu isi yacu
Zijya zihita zishiraho
Abanga Imana ntibayisenge
Bazapfa bose be kwibukwa
Nyamara urwo rukundo rw’Imana
Rutagira akagero
Urwo idukunda twe abari mu isi
Nirwo rutazashira
Inyanja zose zaba nka wino
Ijuru rikaba impapuro
Ibyatsi na byo bakabigira
Byose uducumu tw’abanditsi
Ab’isi bose bakandikaho
Iby’urukundo rwayo
Ntibabimara ntibyakwirwaho
Hakama inyanja ari yo
Mbese urukundo rw’Imana yacu
Rwagereranywa n’iki ?
Mu ijuru n’isi baruririmbe
Kugeza iteka ryose
Kandi uko ikunda umwana wayo
Jye niko inkunda ntakwiriye
Nari umugome nuko impa Yesu
Ngo ambambirwe ku musaraba
Mubo yacunguje ayo maraso
Nzi yuko nanjye ndimo
Nzajya ndirimba urwo rukundo
Ndukwize mu isi yose
Mbese urukundo rw’Imana yacu
Rwagereranywa n’iki ?
Mu ijuru n’isi baruririmbe
Kugeza iteka ryose
Kugeza iteka ryose
Kugeza iteka ryose
WATCH VIDEO
ABOUT THIS SONG
Release Year : 2021
Album : Mbega Urukundo Rw'Imana Yacu (Single)
Added By : Farida
SEE ALSO
AUTHOR
CHORALE DE KIGALI
Rwanda
Chorale de Kigali is a Rwandan NGO dedicated to promotion of choral music in and beyond Rwanda, thro ...
YOU MAY ALSO LIKE