Inshuti Lyrics
Inshuti
The traslayer
Sun P
B trey
Aho zisezeraniye niho zihurira (impfura)
Mujyana k’urugendo ntijya iguta ku nzira (inshuti)
Mubitsanya amabanga inshuti ntijya ikuvamo (oh oooh)
Inshuti niki (inshuti N’inshuti niyo musangira)
Inshuti niki (inshuti inshuti nigusangiza)
Inshuti niki (nibirangiza)
Witinya umwanzi uzatinye inshuti
Inshuti mubana utunze
Waba udafite ikagenda
yabona urotse ukabona iraje
Nkiyo koko se ninshuti
Itagutabara mubyago
Mubitaro ikagusura ngo
Iguhe amazi unyweshe ibinini
Tinya inshuti uha utwawe wakoreye
Wibishye akuya
Wakwishyuza mukaba abanzi
Mwari abakunzi basangira amarwa
Hello bashiki banjye
Murebe abahungu mukundana
Umuha umusada buri weekend
Watwara inda ati hoya hoya siyanjye
Ndorera nawe ngo uri umugabo
Amanywa ninjoro ntujya ugoheka
uhihibikana ngo utunge urugo
Uwo wita inshuti akakuzenguruka
Agashuka umugore akamurya umugono
Mfite inyota menya inshuti
Inshuti nziza ni inyenyeri
Nink’izuba nink’ukwezi
Aho zisezeraniye niho zihurira (impfura)
Mujyana k’urugendo ntijya iguta ku nzira (inshuti)
Mubitsanya amabanga inshuti ntijya ikuvamo (oh oooh)
Inshuti niki (inshuti inshuti niyo musangira)
Inshuti niki (inshuti inshuti nigusangiza)
Inshuti niki (nibirangiza)
Nibirangiza kandi ari nayo musangira
Ntiyanaguta kunzira ibanga uyihaye ntiyarimena
Uti ni gute uyimenya mubyago niwee wambere ukumenya
Imishinga mugakorana ibibi n’ibyiza mukanaseka
Ubwo aruko bihora aba ari inshuti yakadasohoka
Ashobora kuba ari umukobwa
Umuhungu wumunyamahanga
Ubwo nuko umubano ubaranga
Aho munyuze baryana inzara
Ibibanyuze nibyo barwanya
Nibyo bavuze byo nibyo bashaka
Ibyubwenge byo ntibyanayikanga
Street tuziko ari Rurema upanga
Ubushuti bwo bwahuje imbaraga
Aha amaniga arahagaragara
Aho zisezeraniye niho zihurira (impfura)
Mujyana k’urugendo ntijya iguta ku nzira (inshuti)
Mubitsanya amabanga inshuti ntijya ikuvamo (oh oooh)
Inshuti niki (inshuti inshuti niyo musangira)
Inshuti niki (inshuti inshuti nigusangiza)
Inshuti niki (nibirangiza)
Urapinze nguhe ukuri
Ukuri gufuze kutarimo umwanda
Reba Khaddaf wa Libya
Reba Yuda ibyo yakoreye Yesu
Yebaba ibyo mbona I Rwanda
ufashe credit uzanye umugore
None uraryama aguteye umugongo
Wagirango uravuze ngo undaza kuncyeke
Ntukita kubana Divorce ubwo
Mana yirirwa ahandi bwakira igataha mu Rwanda
Ipfubyi abapfakazi bahe icupa
Gena abatishoboye gira ubwo
Gera ubumuntu mubawe
Eh eh eh gera ubumuntu mubawe
Aho zisezeraniye niho zihurira (impfura)
Mujyana k’urugendo ntijya iguta ku nzira (inshuti)
Mubitsanya amabanga inshuti ntijya ikuvamo (oh oooh)
Inshuti niki (inshuti inshuti niyo musangira)
Inshuti niki (inshuti inshuti nigusangiza)
Inshuti niki (nibirangiza)
Traslayer
WATCH VIDEO
ABOUT THIS SONG
Release Year : 2021
Album : Inshuti (Single)
Added By : Florent Joy
SEE ALSO
AUTHOR
YOU MAY ALSO LIKE