Home Search Countries Albums

Ndabigukundira

YVANNY MPANO

Ndabigukundira Lyrics


Hummm
Yvanny Mpano
Pastor P, respect man

Hari umuntu muhura
Akakurutira abandi
Akaguha umwanya
Akagutega amatwi
Yaguha urukundo
Bikaguha umutuzo
Yamara kugenda ugasigara ubabaye

Hari umuntu muhuza
Bikaba nk’ubufindo
Byaba amahire mukibanira
Hari uwo mubana
Akakubera imfura
Wajya gusaza akagusubiza i busore

Uko nguko niko waje mu buzima bwanjye
Imyifatire n’imico urabihindura
Wahaye agaciro amaranga mutima yanjye
Ntibibarika ibyo nkukundira

Wansogongeje urukundomaze nshira inyota
Ibyo Ndabigukundira
Wameneye ibanga wari warahishe abandi
Ibyo Ndabigukundira
Ngiy’impeta ihamy’urukundo
Ibyo Ndabigukundira
Wameneye ibanga abandi batazi
Ibyo Ndabigukundira

Ntiduhuza imigambi
Gusa duhuza uko imitima itera
Uwanjye mu wawe tera nikirize
Ntiduhuza amabanga
Gusa nubwo dufitanye menshi
Usobobanye amahirwe
Mu buzima bw’umuntu

Umunsi umwe naricaye yehyeh
Mfata icyemezo niya gushaka urubavu nabuze
Nuko nkusaba Kunyuzuza
urabyemera non ubu nduzuye
Uuuhhh

Uko nguko niko waje mu buzima bwanjye
Imyifatire n’imico urabihindura
Wahaye agaciro amaranga mutima yanjye
Ntibibarika ibyo nkukundira

Wansogongeje urukundomaze nshira inyota
Ibyo Ndabigukundira
Wameneye ibanga wari warahishe abandi
Ibyo Ndabigukundira
Ngiy’impeta ihamy’urukundo
Ibyo Ndabigukundira
Wameneye ibanga abandi batazi
Ibyo Ndabigukundira

 

Enjoy Synced Lyrics With Our Mobile App

Download on Google PlayGet it on App Store

WATCH VIDEO

ABOUT THIS SONG


Release Year : 2019


Album : Ndabigukundira (Single)


Added By : Afrika Lyrics

SEE ALSO

AUTHOR

YVANNY MPANO

Rwanda

Yvanny MPANO is a recording artist from Rwanda. ...

YOU MAY ALSO LIKE