Roho Yanjye Lyrics
Roho yanjye
Roho yanjye
Mpa ikiganza duserukane
Wowe wahize bose
Nkubona mu marembo nkiyumanganya
Nkicinya icyara
Umugabo uganje murwe
Ntituzamere nkabumva imvura ihinda
Bikarangira banyagiwe
Ndifuza gutura
Muri uyu munyenga ndimo
Mbega urukundo
Rudafite ikiguzi
Ubu ubaye uwanjye
Nanjye mbaye uwawe
Inyenyeri inyobora
Itazigera izima
Intambwe yawe uza unsanga
Iruta ibihumbi
Wowe Roho Yanjye
Izahora yirata
Roho Yanjye (Roho Yanjye)
Roho Yanjye
Izahora yirata
Roho Yanjye, Roho Yanjye
Roho Yanjye
Izahora yirata
Igitego natsinze abandi
Umwari ubahiga bose
Dutabuka tutanyuranya
Mubyishimo bidacagase eeh
Wabaye ikinege
Imfura na bucura
Nzakwabika ikamba
Ry’ingororano
Nifuza gutura
Muri uyu munyenga ndimo
Mbega urukundo
Rudafite ikiguzi
Ubu ubaye uwanjye
Nanjye mbaye uwawe
Inyenyeri inyobora
Itazigera izima
Intambwe yawe uza unsanga
Iruta ibihumbi
Wowe Roho Yanjye
Izahora yirata
Roho Yanjye (Roho Yanjye)
Roho Yanjye
Izahora yirata
Roho Yanjye
Izahora yirata
Ubu ubaye uwanjye
Nanjye mbaye uwawe
Inyenyeri inyobora
Itazigera izima
Intambwe yawe uza unsanga
Iruta ibihumbi
Wowe Roho Yanjye
Izahora yirata
Roho Yanjye (Roho Yanjye nzirata)
Roho yanjye … Roho yanjye
Roho yanjye… Roho yanjye
Nzahora Nirata
Roho yanjye… Roho yanjye
Roho … roho… roho…
WATCH VIDEO
ABOUT THIS SONG
Release Year : 2016
Album : Roho Yanjye (Single)
Added By : Afrika Lyrics
SEE ALSO
AUTHOR
THE BEN
Rwanda
Benjamin Mugisha, better known as The Ben is a RnB and pop singer from Rwanda. He was born in J ...
YOU MAY ALSO LIKE