Home Search Countries Albums

24 Lyrics


[VERSE 1]
Igihugu nakumbuye
Urwimisozi igihumbi (zaniheza)
Umutima urahahora niho  nkomoka ni ku isoko
Ni mu Rwanda rwacu ni ku ivuko
Ntanahamwe nageze haruta iwacu.
Nagenze henshi amahanga menshi
Ibihugu nibihugu byo ku isi yose
Nta na hamwe nisanze mpita iwacu
Ariko ntahantu washinga imizi nk’aho wavukiye.
Igihugu nakumbuye yeeee
Urw’imisozi igihumbi (zaniheza)
Na twa tunyoni turirimba
Na ka kayaga k’umugisha
Na twa dusozi tuduhuza

[PRE-CHORUS]
Imyaka isaga eeeiiii 24
Ngarutse home

[CHORUS]
Nimureke nicinyire akadiho ziravumera i Rwanda naranyuzwe
Ishema ryacu nugukunda i gihugu cyiza nk’icyi twarazwe
Igihugu cyacu n’umutungo nibwo butunzi butagereranywa
U Rwanda ni rushya

[VERSE 2]
Kuba mu mahanga iyo bitinze biradogera
Iyo ufite inkomoko yawe igihugu cyiza
Abakerarugendo bahora barwanira kugisura
Barakaza neza Ni amahoro iwacu irwanda
Bage mu gisope babyine bakeshe
Umuziki w’ubu n’Impala za kera
Murakaza neza
Karibu iwacu  
Bienvenu home
Welcome home (In French)
Yokozo
Baca umugani mu Kinyarwanda ngo kwisanga kuraguma
Ubwuzu n’urugwiro abanyarwanda dufite
Ni ibyubaka urukundo n’igihango mu ncuti

[PRE-CHORUS]
Imyaka isaga eeeiiii 24
Ngarutse home

[CHORUS]
Nimureke nicinyire akadiho ziravumera i Rwanda naranyuzwe
Ishema ryacu nugukunda i gihugu cyiza nk’icyi twarazwe
Igihugu cyacu n’umutungo nibwo butunzi butagereranywa
U Rwanda ni rushya

Igihugu nakumbuye (Gihugu cyacu gihugu cyiza)
Urw’imisozi igihumbi (urw’agasabo)
Igihugu nakumbuye (Gihugu cyange gihugu cyacu)
Urw’imisozi igihumbi (ZaNiheza)

Enjoy Synced Lyrics With Our Mobile App

Download on Google PlayGet it on App Store

WATCH VIDEO

ABOUT THIS SONG


Release Year : 2020


Album : 24 (Single)


Added By : Farida

SEE ALSO

AUTHOR

SHIMA CHARLES

Rwanda

Shima Charles Chief Executive Officer (CEO) & Founder, à ZaNiheza et Financial Analyst, & ...

YOU MAY ALSO LIKE