Mwana wanjye Lyrics

Ikintu cy’agaciro ufite uragifuhira
Kandi burya umwana n’ishusho y’umubyeyi
Nkundira ngutongere mbere yuko utangira
Kwigisha no gutoza uy’umwana wanjye
Dore iminsi yose amaze yiberaga mu iteto
Ntaho ahurira n’amasomo yagahanyu
Ariko noneho ubwo atangiye ishuri ry’ubuzima
Amaso ye azahumuka amenye ikiza n’ikibi
Wa si we ndakwinginze uzamwigishe witonze
Gutandukanya ibiryoshye ndetse n’ibirura
Mwigishe kwigirira icyizere
Agire urukundo n’umurava
Kuba inshuti y’ubwenge bizamubera inzira
Yo gutsinda ndetse no kuramba
Namenya ko abantu bose burya Atari shyashya
Mutoze gutega amatwi atinde kuvuga
Mwigishe kuvangura ukuri n’ibinyoma
Amenye ko ubwenge buvomwa mu bitabo
Uzamubwire ko ineza igamburuza ubuhemu
Kandi ko ibishashagirana byose si zahabu
Mutoze gutecyereza kandi ajye ategereza
Kwihangana no kwizera biruta urupfu
Rwose ntuzamurere bajeyi wa si we
Ndashaka ko azavamo ingirakamaro
Mwigishe kwigirira icyizere
Agire urukundo n’umurava
Kuba inshuti y’ubwenge bizamubera inzira
Yo gutsinda ndetse no kuramba
Mwigishe kwigirira icyizere
Agire urukundo n’umurava
Kuba inshuti y’ubwenge bizamubera inzira
Yo gutsinda ndetse no kuramba
WATCH VIDEO
ABOUT THIS SONG
Release Year : 2020
Album : Mwana wanjye (Single)
Copyright : ©2020 Administered by Ngomma VAS Limited
Added By : Florent Joy
SEE ALSO
AUTHOR
SARAH UWERA SANYU
Rwanda
Sarah Uwera Sanyu is a Gospel Artist and member of Ambassadors of Christ Choir Rwanda ...
YOU MAY ALSO LIKE