Home Search Countries Albums

Impore Rwanda Lyrics


Byari amajoro aniha
Amanywa yuzuye imiborogo
Aho umuntu yazize uko yavutse
Hora Rwanda ntibizongera
Byari amajoro aniha
Amanywa yuzuye imiborogo
Aho umuntu yazize uko yavutse
Hora Rwanda ntibizongera

Impore Rwanda
Hora Rwanda
Impore Rwanda
Hora Rwanda
Impore Rwanda

Impore Rwanda
Hora Rwanda
Humura ntibizongera

Amarira wasutse
Agahinda kenshii
N’ishavu ntibizongera
Mubyeyi humura
Humura ntibizongera

Nubwo wababaye
Ukarira ugahogora
Abana bawe ntituzatuma
Wongera kubabara ukundi

Impore Rwanda
Hora Rwanda
Humura ntibizongera

Rwanda rwatubyaye
Ngobyi iduhetse
Koko warababaye
Ariko ntibizongera
Ihorere Rwanda
Hora hora horaa

Rwanda Rwagasabo
Twari umwe uhereye kuri Gihango waruhanze
Ngoma rwoge ingoma karinga tukirumwe
1994 amateka arahinduka
Ibyari amata bihinduka amaraso
Iza marere ziratabara
U Rwanda turatengamaye
Humura Rwanda
Humura ntibizongera

Twibuke twiyubaka
Jenoside ntizongere
Kubaho mu rwatubyaye yeeeh
Impore Rwanda
Hora Rwanda
Humura ntibizongera

Rwanda mubyeyi mwiza
Ngobyi iduhetse
Twe abana bawe
Tuje kuguhoza
Tugufata mumugongo
Twabuze ababyeyi
Inshuti abavandimwe
Ariko twebwe abasigaye
Ikivi cyanyu tuzacyusa

Hora Rwanda
Impore Rwanda
1994 ukwezi kwari mata
Abatutsi baricwa
Inkongoro zirahaga
Iza marere zibibonye
Zitabarana ingoga
Itabaza ritaha I Rwanda
Humura Rwanda
Ibyabaye ntibizongera
Umukuru nakomeze umuto
Umuto akomeze umukuru
Twiyubakira urwatubyaye
Hora Rwandaa

Impore Rwanda
Hora Rwanda
Humura ntibizongera

Nubwo wababaye
Ukarira ugahogora
Abana bawe ntituzatuma
Wongera kubabara ukundi
Impore Rwanda
Hora Rwanda
Humura ntibizongera

Imbuto zawe
Twashibutse mubibi wanyuzemo
Ntituzatuma wongera kubabara ukundi
Mubyeyi humura
Mubyeyi ntibizongera
Intimba wagize
Guhangayika
Kwiheba, ntibizongera
Hoya hoya hoya
Ntibizongera

Ihorere Rwanda
Kuko amateka yawe
Niyo atuma nigira
Iyo nyumva nanga
Ndavuga ntibizongera
Hora Rwanda
Impore Rwanda
Hora Rwandaa

Mpari mparuko Rwanda
Dufitanye igihango namwe
Nitwe tuzakomeza gusigasira
Ubwo butwari
Impore Rwanda
Hora Rwanda
Humura ntibizongera

U Rwanda nicyo gihugu cyanjye
Amateka yarwo niyo yanjye
Ibyabaye ntibizongera
Ntibizongera ntibizongera
U Rwanda nicyo gihugu cyanjye
Amateka yarwo niyo yanjye
Ibyabaye ntibizongera
Ntibizongera ntibizongera
Mana y’I Rwanda wee
Ntibizongera ntibizongera ntibizongera

Nubwo wababaye
Ukarira ugahogora
Abana bawe ntituzatuma
Wongera kubabara ukundi
Impore Rwanda
Hora Rwanda
Humura ntibizongera

Enjoy Synced Lyrics With Our Mobile App

Download on Google PlayGet it on App Store

WATCH VIDEO

ABOUT THIS SONG


Release Year : 2021


Album : Impore Rwanda (Single)


Added By : Florent Joy

SEE ALSO

AUTHOR

RWANDAN CINEMA ALL STARS

Rwanda

...

YOU MAY ALSO LIKE