Nkubone Lyrics
[CHORUS]
Nkubone Mana nkubone ndakwisabiye Mana nkubone
Nkubone Yezu nkubone ndakwisabiye Yezu nkubone
[VERSE 1]
Ngwino muhuza w’umutima ngwino uyobore inzira zanjye
Ngwino unjye imbere nanjye njye inyuma
Ndakwisabiye Mana nkubone
Koko uri Mana yaturemye udushyira hano ku isi
Kugirango tugusingize turagusabye Mana tukubone
[CHORUS]
Nkubone Mana nkubone ndakwisabiye Mana nkubone
Nkubone Yezu nkubone ndakwisabiye Yezu nkubone
[VERSE 2]
Turifuza Dawe kukumenya, kukubonesha imitima yacu
Ndetse n’amaso yacu akubone turagusabye Mana tukubone
Kubw’umucunguzi wacu Yezu Kristo wamennye amaraso
Wadusubiza agaciro ndagusabye Mana nkubone
[CHORUS]
Nkubone Mana nkubone ndakwisabiye Mana nkubone
Nkubone Yezu nkubone ndakwisabiye Yezu nkubone
[VERSE 3]
Humura amaso yanjye fungura umutima wanjye
Nzibura amatwi yanjye nsubiza ubwenge
Mana nkubone
Nkweguriye imbaraga zanjye nkweguriye amagara yanjye
Nkweguriye umubiri wanjye ndakwisabiye Mana nkubone
[CHORUS]
Nkubone Mana nkubone ndakwisabiye Mana nkubone
Nkubone Yezu nkubone ndakwisabiye Yezu nkubone
[VERSE 4]
Nta Munezero wo kwiy’isi tutari kumwe mushumba mwiza
Kukumenya no kugukunda n’ibyagaciro Mana nkubone
Reka nkurate urabikwiye reka ngushime Nyirijuru
Alleluah alleluah ndagusabye Mana nkubone
[CHORUS]
Nkubone Mana nkubone ndakwisabiye Mana nkubone
Nkubone Yezu nkubone ndakwisabiye Yezu nkubone
[VERSE 5]
Nawe Mama Bikiramalia mubyeyi mwiza uzira inenge
Ndakwinginze udusabire utuyobore Abana bawe
Uhabwe ikuzo Mana Data Yezu kristo mucunguzi wacu
Hamwe na roho mutagatifu iteka rwose Alleluah Amen
[CHORUS]
Nkubone Mana nkubone ndakwisabiye Mana nkubone
Nkubone Yezu nkubone ndakwisabiye Yezu nkubone
Nkubone Mana nkubone ndakwisabiye Mana nkubone
Nkubone Yezu nkubone ndakwisabiye Yezu nkubone
WATCH VIDEO
ABOUT THIS SONG
Release Year : 2019
Album : Nkubone (Single)
Added By : Florent Joy
SEE ALSO
AUTHOR
YOU MAY ALSO LIKE