Subira ku Isoko Lyrics

Komeza icyo ufite, ntukirekure
Kuko icyo ufite none, gisobanuye uwo uri we
Dore waratuje, uratengamara
Wibagiwe inzira, yakuvanye inyuma
Burya utazi iyo ava, ntamenya aho ageze
Ntanasobanukirwa iyo ajya, inzira zose zigana iyo ajya
Subira ku isoko, ibyo uhakuye
Ntukabigire ubwiru
Subira ku isoko, ibyo uhakuye
Ntukabigire ubwiru
Subira ku isoko, ibyo uhakuye
Ntukabigire ubwiru
Subira ku isoko, ibyo uhakuye
Ntukabigire ubwiru
Yoboka inzira, inzira y’amahoro
Yuzuye urukundo, ubumuntu n’urugwiro
Ako niko gaciro, karuta ibiciro
Kuko kora ndebe, iruta vuga numve
Kandi uwo uri we, bijye bigutera ishema
Kuko agaciro, ni icyerekezo cy’abakubona
Subira ku isoko, ibyo uhakuye
Ntukabigire ubwiru
Subira ku isoko, ibyo uhakuye
Ntukabigire ubwiru
Subira ku isoko, ibyo uhakuye
Ntukabigire ubwiru
Subira ku isoko, ibyo uhakuye
Ntukabigire ubwiru
Umuco wacu, w’abanyarwanda
Ntukawugire ubwiru, indangagaciro
Zituranga, ntukazigire ubwiru
Kuba intore, ihamywe rwose
Ntukabigire ubwiru
Kuba inyangamugayo mu bantu
Ntukabigire ubwiru
Kuba uw’umumaro, aho utuye
Ntukabigire ubwiru
Ibyaduteza, imbere twese
Ntukabigire ubwiru
Subira ku isoko, ibyo uhakuye
Ntukabigire ubwiru
Subira ku isoko, ibyo uhakuye
Ntukabigire ubwiru
Subira ku isoko, ibyo uhakuye
Ntukabigire ubwiru
Subira ku isoko, ibyo uhakuye
Ntukabigire ubwiru
WATCH VIDEO
ABOUT THIS SONG
Release Year : 2021
Album : Subira ku Isoko (Single)
Added By : Farida
SEE ALSO
AUTHOR
YOU MAY ALSO LIKE