Home Search Countries Albums

Subira ku Isoko

RUKUNDO AGNES

Subira ku Isoko Lyrics


Komeza icyo ufite, ntukirekure
Kuko icyo ufite none, gisobanuye uwo uri we
Dore waratuje, uratengamara
Wibagiwe inzira, yakuvanye inyuma
Burya utazi iyo ava, ntamenya aho ageze
Ntanasobanukirwa iyo ajya, inzira zose zigana iyo ajya

Subira ku isoko, ibyo uhakuye
Ntukabigire ubwiru
Subira ku isoko, ibyo uhakuye
Ntukabigire ubwiru
Subira ku isoko, ibyo uhakuye
Ntukabigire ubwiru
Subira ku isoko, ibyo uhakuye
Ntukabigire ubwiru

Yoboka inzira, inzira y’amahoro
Yuzuye urukundo, ubumuntu n’urugwiro
Ako niko gaciro, karuta ibiciro
Kuko kora ndebe, iruta vuga numve
Kandi uwo uri we, bijye bigutera ishema
Kuko agaciro, ni icyerekezo cy’abakubona

Subira ku isoko, ibyo uhakuye
Ntukabigire ubwiru
Subira ku isoko, ibyo uhakuye
Ntukabigire ubwiru
Subira ku isoko, ibyo uhakuye
Ntukabigire ubwiru
Subira ku isoko, ibyo uhakuye
Ntukabigire ubwiru

Umuco wacu, w’abanyarwanda
Ntukawugire ubwiru, indangagaciro
Zituranga, ntukazigire ubwiru
Kuba intore, ihamywe rwose
Ntukabigire ubwiru
Kuba inyangamugayo mu bantu
Ntukabigire ubwiru
Kuba uw’umumaro, aho utuye
Ntukabigire ubwiru
Ibyaduteza, imbere twese
Ntukabigire ubwiru

Subira ku isoko, ibyo uhakuye
Ntukabigire ubwiru
Subira ku isoko, ibyo uhakuye
Ntukabigire ubwiru
Subira ku isoko, ibyo uhakuye
Ntukabigire ubwiru
Subira ku isoko, ibyo uhakuye
Ntukabigire ubwiru

Enjoy Synced Lyrics With Our Mobile App

Download on Google PlayGet it on App Store

WATCH VIDEO

ABOUT THIS SONG


Release Year : 2021


Album : Subira ku Isoko (Single)


Added By : Farida

SEE ALSO

AUTHOR

RUKUNDO AGNES

Rwanda

Rukundo Agnès is a Rwandan musician ...

YOU MAY ALSO LIKE