Ibyaha Byanjye Yesu Lyrics

Ibyaha byanjye, Yesu Yarabyikoreye
We atigeze gukora Icyaha na kimwe
Ndamwegera, ndasenga Nd' umunyabyaha pe
Nizer'ijambo ry'ati, Urababariwe
Ndamwegera, ndasenga Nd' umunyabyaha pe
Nizer'ijambo ry'ati, Urababariwe
Maz'ibindushya byose Ndabimukorera
Nta wandi utari Yesu Wabyihanganira
Ndamwegera, njya aho ari
Ndushye, ntentebutse
Ndagenda,mpaw'intege, Nsindishirijwe pe
Ndamwegera, njya aho ari
Ndushye, ntentebutse
Ndagenda,mpaw'intege, Nsindishirijwe pe
Nuko amaganya yanjye, Nyakurwaho na We
Nduhukira muri We, Amp'amahoro ye
Imanuweli Kristo, Zina rihebuje
Rimbera nk'imibavu, Ihumura neza
Imanuweli Kristo, Zina rihebuje
Rimbera nk'imibavu, Ihumura neza
Icyampa nkaba nka We
Akamp' ineza ye
N'imbabazi n'ubuntu N'ubugwaneza bye
Yesu uzampe gutura I wawe mw ijuru
Nzajya ngusingizanya N'abainarayika
Yesu uzampe gutura I wawe mw ijuru
Nzajya ngusingizanya N'abainarayika
WATCH VIDEO
ABOUT THIS SONG
Release Year : 2021
Album : Ibyaha Byanjye Yesu (Single)
Added By : Farida
SEE ALSO
AUTHOR
PAPI CLEVER & DORCAS
Rwanda
Clever is a Rwandan vocalist, quitarist, songwriter, producer and worship leader married to Dorcas ...
YOU MAY ALSO LIKE