Home Search Countries Albums

Uzabe Intwari Lyrics


Birakunda cyane ko, hariya hahiduka hano
Icyo usabwa, ni kimwe tera intanbwe ugere yo
Ubutwari si nk’umudende wambara nk’umurimbo
Maze ngo aho ugiye, hose ujye uwiratana
Ahubwo n’icyubahiro gikwiriye umuntu ahabwa
Ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa akorana umutima
Wo gukunda igihugu mwana wa mama rero nyumva

Uzabe intwari wee!!
Ooh! Uzabe intwari ma!!!
Uririnde ubugwari wee!!
Ooh! Uzabe intwari ma!!!
Ibyo kubura ibisubizo!!
Uzabe intwari ma!!
Hoya ntibikakurangwe ho!!
Uzabe intwari ma!!
Imbere heza h’imbaga !!
Uzabe intwari ma!!
Hari mu biganza byaweeeh !!
Uzabe intwari ma!!
Hari mu biganza byaweeeh !!
Uzabe intwari ma!!

Urajye wibuka y’uko uwemera
Akaba intati kubera ko uragamba ruhinamye
Ngo ari ukugira ngo asame amagara ye
Nawe nyuma burya igihango kiramusama
Ubutwari ni icyubahiro gikwiye gikwiriye umuntu ahabwa
Ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa akorana umutima
Wo gukunda igihugu mwana wa mama rero nyumva

Uzabe intwari wee!!
Ooh! Uzabe intwari ma!!!
Uririnde ubugwari wee!!
Ooh! Uzabe intwari ma!!!
Ibyo kubura ibisubizo!!
Uzabe intwari ma!!
Hoya ntibikakurangwe ho!!
Uzabe intwari ma!!
Imbere heza h’imbaga !!
Uzabe intwari ma!!
Hari mu biganza byaweeeh !!
Uzabe intwari ma!!
Hari mu biganza byaweeeh !!
Uzabe intwari ma!!
Mwene kanyarwanda wee!!
Uzabe intwari ma!!
Shinjagirana ishema!!
Uzabe intwari ma!!
Ubugwari ni ikinegu !!
Uzabe intwari ma!!
Uhinga mu kwe ntasigana !!
Uzabe intwari ma!!
Uzabe intwari ma!!
Uzabe intwari ma!!
Uzabe intwari ma!!

Enjoy Synced Lyrics With Our Mobile App

Download on Google PlayGet it on App Store

WATCH VIDEO

ABOUT THIS SONG


Release Year : 2020


Album : Uzabe Intwari (Single)


Added By : Farida

SEE ALSO

AUTHOR

NIYO BOSCO

Rwanda

Niyo Bosco is a Rwandan artist doing mainly in the Gospel. ...

YOU MAY ALSO LIKE