Home Search Countries Albums

Ese urankunda?

NIYO BOSCO

Ese urankunda? Lyrics


Aho sinaba narakabije eeh
Nkaguha urukundo udakeneye eeeh
Aho singaburira uwijuse eeh
Nyamara inzara irimo kumbaga aaah
Aho sindirimba izahararutswe eeh
Nkaba ndi guterera sanga uwamanutse eeh?
Ngasasira uwakangutse eeh
Uuuh yeeh
Buri ko mbitekerejeho
Bimbuza amahoro
Umutima ukandya
Bikantera kwibaza aah

Bebe eh   eeeh
Ese urankunda aah ? urakunda aah?
Nkuko nanjye ngukunda aah
Babe eeh  eeeh
Ese urankumbura aah?
Nkuko nanjye ngukumbura aah

Mbese ubu sinshaka kwambika?
Uwamaze kurimba aah
Ari nayo mpamvu bimvuna aah
Aho sinsiga uwanogerejwe?
Kandi njyewe mfite umwera
Mfite umwera aahh

Ubu inzu ntiyuzuye eeh?
Njye nkaba ngisiza mu kibanza kidahari?
Uuuuuh
Buri uko  mbitekerejeho
Bimbuza amahoro
Umutima ukandya
Bikantera kwibaza aah

Bebe eh  eeeh
Ese urankunda aah ? urakunda aah?
Nkuko nanjye ngukunda aah
Bebe eh  eeeh
Ese urankumbura aah
Nkuko nanjye ngukumbura aah

Bebe eh  eeeh
Ese urankunda aah ? urakunda aah?
Nkuko nanjye ngukunda aah
Bebe eh  eeeh

Enjoy Synced Lyrics With Our Mobile App

Download on Google PlayGet it on App Store

WATCH VIDEO

ABOUT THIS SONG


Release Year : 2022


Album : Ese urankunda? (Single)


Added By : Farida

SEE ALSO

AUTHOR

NIYO BOSCO

Rwanda

Niyo Bosco is a Rwandan artist doing mainly in the Gospel. ...

YOU MAY ALSO LIKE