Home Search Countries Albums

Tujishure ibisabo Lyrics

Mpagaze ahirengeye mu misozi myiza y urwa gasabo 
Mpanze amaso nitegeye abasizi n abakaraza babereye isibo
Akazuba k ibyiringiro karitamuruye  Amarembo ya ruguru aruguruwe 
Mumpe umwanya nanjye nze mbataramire
Iyo Nibutse amajoro yose warize urwana urugamba rwose wagize
Mbona amahoro nk ingorano
[CHORUS:]
Muze tujishure ibisabo tujye kuvuga imisango
Inkomere zisogongere intango dutarame dukeshe ijoro 
Nyir ijuru aturemere ingando maze ducyuze ibirori 
Ababyeyi bavuze impundu intwari zivuge imyato
Mana wahanze u Rwanda iwacu harangwe amahoro
Ndabona ubuzima buruhura imitima ndabona icyizere
Kirema duhaguruke muhaguruke tuyoborwe n’ urukundo 
Amahanga tuyaserukana ishema n isheja  umurimo utubere
Akabando gakomeza urugendo
[CHORUS:]
Muze tujishure ibisabo tujye kuvuga imisango
Inkomere zisogongere intango dutarame dukeshe ijoro 
Nyir ijuru aturemere ingando maze ducyuze ibirori 
Ababyeyi bavuze impundu intwari zivuge imyato
Mana wahanze u Rwanda iwacu harangwe amahoro
Abasizi n abahanzi urubyiruko mumfashe
Sindaguza sintera inzuzi Ndatera imbuto mfite umuhigo ngo
Dufatane urunana  Iki cyerezo gishya gisaba ishyaka n ubutwari   
Murabe intwari zizira ubugwari
[CHORUS:]
Muze tujishure ibisabo tujye kuvuga imisango
Inkomere zisogongere intango dutarame dukeshe ijoro 
Nyir ijuru aturemere ingando maze ducyuze ibirori 
Ababyeyi bavuze impundu intwari zivuge imyato
Mana wahanze u Rwanda iwacu harangwe amahoro
Wirira haracyari  ibyiringiro ntukababare dore intore ntiganya 
Mugongo mugari uduhetse  unyemerere nkubwire mpagurutse
Cyono ngwino dutarame dushyigikire iyi  inganzo Amateka adutere
guhinduka Ukuri kubohore imbohe duhembere  urumuri rw amahoro
Intambwe dutera  ijy imbere
Intambwe dutera  ijy imbere
Intambwe dutera  ijy imbere

[CHORUS:]
Muze tujishure ibisabo tujye kuvuga imisango
Inkomere zisogongere intango dutarame dukeshe ijoro 
Nyir ijuru aturemere ingando maze ducyuze ibirori 
Ababyeyi bavuze impundu intwari zivuge imyato
Mana wahanze u Rwanda iwacu harangwe amahoro

Enjoy Synced Lyrics With Our Mobile App

Download on Google PlayGet it on App Store

WATCH VIDEO

ABOUT THIS SONG

Release Year : 2021

Album : Tujishure ibisabo (Single)

Added By : Cyuzuzorosine

SEE ALSO

AUTHOR

MUSARE

Rwanda

...

YOU MAY ALSO LIKE