Umugeni Aratashye Lyrics
Mbega inkuru mbi
Iyi nkuru inteye ubwoba
Wa nkuru we uri incamugongo
Ubwo twumvaga ngo uwacu aragiyee
Amarira menshii umubabaro
Intimba n’agahinda dusigaranye
Abakuru n’abatoya turababaye cyane
Mbega inkuru mbi
Iyi nkuru inteye ubwoba
Wa nkuru we uri incamugongo
Ubwo twumvaga ngo uwacu aragiyee
Amarira menshii umubabaro
Intimba n’agahinda dusigaranye
Abakuru n’abatoya turababaye cyane
Nubwo tubabaye
Hari inkuru nziza
Abo hakuno ya Yorodani
Turimo turira
Mbona abo hakurya ya Yorodani
Bo bararirimbye
Ngo umugeni aratashye yee
Umugeni aratashye
Umugeni aratashye
Bafashe inanga baracuranga
Ngo aratashye
Umugeni aratashye
Oooh aratashye yooh
Yambaye neza
Araruhutse
Warateguwe bihagije
Uradusezera ntitwabimenya
None birangiye wambutse
Umukoro ukomeye dusigaranye
Nuwo gutwarana tukagerayo
Tukazabana mugitondo cy’umuzuko
Warateguwe bihagije
Uradusezera ntitwabimenya
None birangiye wambutse
Umukoro ukomeye dusigaranye
Nuwo gutwarana tukagerayo
Tukazabana mugitondo cy’umuzuko
Umugeni aratashye
Umugeni aratashye
Umugeni aratashye
Umugeni aratashye
Ntabwo azongera kubabara
Umugeni aratashye
Agiye neza aratashye wee
Umugeni aratashye
Asingiriye Ikamba ry’ubugingo
Umugeni aratashye
Aratsinze aranesheje
Umugeni aratashye
Intwari y’Imana iratashyee
Umugeni aratashye
Abasigaye mukomere aratashye
Umugeni aratashye
Natwe abasigaye twitegure
Umugeni aratashye
Oooh aratashyee
Yambaye neza
Yambaye neza
Araruhutse
Oh n’imirimo myiza iramuherekeje
Yambaye neza
Araruhutse
Aaah umugeni aratashyee
WATCH VIDEO
ABOUT THIS SONG
Release Year : 2021
Album : Umugeni Aratashye (Single)
Added By : Florent Joy
SEE ALSO
AUTHOR
YOU MAY ALSO LIKE