Home Search Countries Albums

Ntirugira Umwanzi

JEAN BAPTISTE BYUMVUHORE

Ntirugira Umwanzi Lyrics


Oya waya, ntabwo nzongera kurebera, Oya waya

[VERSE 1]
Hali igihe nikomanga, ku mutima wanjye, nyujijeyo umweyo
Nkibuka birya bihe, mu mateka yacu, byogahera
Abemera n'abashishozi
Bose baracecekeshejwe
Abagome bafata intwaro, bafata n'ijambo, batubibamo ubwoba
Bati uwo tuzasanga, yarahishe umwanzi, w'igihugu cyacu, bazajyanirana
Abaturanyi baba abanzi
Baducamo ibice byombi

[CHORUS]
 Oya waya, ntabwo nzongera kurebera
 Oya shenge, U Rwanda ntirugira umwanzi

[VERSE 2]
Ni uko ubwenge buva ku gihe, ubwoba buduhindura ibishushungwa
Dutinya guhisha abantu no gufata ijambo ngo duhoshe, ngo tutiyicirwa
Twibaniraga neza  Tugasabana
Imirimo twarayihuzaga, dugasangira byose, tukagobokana
Abarezi Abarimu, n'abaforomokazi, babyazaga ababyeyi
Babashoreye turebera pardon
Baduteye ubwoba nk'uku

[CHORUS]
Oya disi, ntabwo abagome bazongera
Oya shenge, u Rwanda ntirugira umwanzi

[VERSE 3]
Yazaga atitira cyane, imbeho yaramwiciye iyo mu mashyamba
Yazanaga intege nkeya, inzara yaramwiciye iyo ku gasozi
Yazaga afite agahinda kuko yamenye uko iwabo byagenze
Yazaga ananiwe cyane, kuko yayagenze amajoro n'imitaga
Yazaga afite n'umwanda, kuba yaravogereye ibishanga
Yakubona agatakamba ati mbabarira umpishe mu  nzu
Uti gira bwangu uve ahangaha
Hatagira abahagusanga
Ngo uli umwanzi w'igihugu cyacu
Bataza gusahura ibyanjye
Bataza kunyicira abana
Mbabalira hoshi genda

[CHORUS]
Oya waya, Ntabwo nzongera gusuna
Oya shenge, U Rwanda ntirugira umwanzi

[VERSE 4]
None rero munyarwanda, nguhe igipimo cy'umutima wawe
Birya uvuga ngo urasenga, ujya mu mwuka ukavuga ishapule
Mbwira iyo Kizito aza kuza, muri bya bihe by'itsembatsembabwoko
Akagukomangira ali mu gicuku abishi bamuri inyuma
Avuye kubundabunda iyo mu rufunzo cyangwa mu mukenke
Avuye iyo i kantarange, mu mbeho nyinshi, imvura y'umuvumbi
Akaza agutakambira ati mbabarira, umpe icyo nshyira mu nda
Akaza agutegera yombi ati ca inkoni izamba umpishe irya none
Mbwira uko wali kugenza
Wugurura ingoro yawe
Uti bizabe uko bishaka
Cyangwa wali kumutanga !

[CHORUS]
Oya waya, nta kamaro ko gusenga
Oya nyabusa, Ubwoba buruta uwo usenga

[VERSE 5]
Ntawe wali guhisha Niba waratinye  kumusura
Niba waratinye kujya mu misa
Niba utaramukomereje umuryango
Niba utinya kumva uturirimbo twe
Niba uhishahisha ko umukunda
Niba umufata nk'inyangarwanda
Niba uli umukuru wa Ibuka
Niba uli umuyobozi wa FARG
Niba ukuriye CNLG
Niba uyobora Radio Rwanda

Enjoy Synced Lyrics With Our Mobile App

Download on Google PlayGet it on App Store

WATCH VIDEO

ABOUT THIS SONG


Release Year : 2020


Album : Ntirugira Umwanzi (Single)


Added By : Farida

SEE ALSO

AUTHOR

JEAN BAPTISTE BYUMVUHORE

Rwanda

...

YOU MAY ALSO LIKE